sangiza abandi

U Rwanda rwishyuje u Bwongereza miliyari zirenga 85 Frw

sangiza abandi

U Rwanda rwasabye U Bwongereza kurwushyura miliyoni 50 z’amapawundi( Hafi miliyari 86 Frw), rwari rwaraburekeye nyuma yuko butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, iki cyemezo cyafashwe bitewe n’ibihano bidasobanutse u Bwongereza buherutse gufatira u Rwanda.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kuri uyu wa mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, yifashishije urubuga rwa X.

Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda kutishyuza amafaranga yo kutubahiriza amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatakarije icyizere u Bwongereza nyuma y’uko burufatiye ibihano bidasobanutse bwotsa igitutu u Rwanda ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho bikaba byagira ingaruka ku mutekano w’Igihugu.

Ndetse yongeraho ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe no ku butumwa budafite ishingiro bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika, Lords Collins uherutse gutangariza mu Nteko Ishinga Amategeko abeshyera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda amuhuza n’impfu zabereye Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru zagizwemo uruhare n’umutwe wa ADF.

U Rwanda rwanenze u Bwongereza bwabogamye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse rwibutso iki gihugu ko ingamba cyafatiye u Rwanda zidateze gufasha RDC ndetse no kuzana igisubizo kirambye cy’amahoro.

U Bwongereza bwari bwavuze ko bugiye guhagarika inkunga bwahaga u Rwanda ku mishinga itandukanye yari yaremejwe mu masezerano y’ibihugu byombi, ndetse bwari bwavuze ko bugiye gufatira u Rwanda ibihano mu bijyanye na Dipolomasi, burushinja kugira uruhare mu mirwano iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ubwo aheruka mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko RDC yakabaye ariyo ifatirwa ibihano yo yanze kubahiriza ibikubiye muri gahunda zo gukemura ibibazo by’umutekano muri .

Custom comment form