U Rwanda rwivanye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika yo Hagati (CEEAC), aho ruvuga ko uyu muryango gukoreshwa nabi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ibindi bihugu binyamuryango.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025.
Ni icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’uko inama ya 26 isanzwe ya CEEAC yabereye i Malabo muri Guinée Équatoriale yanze guha u Rwanda uburenganzira bwo kuyobora uyu muryango, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 6 y’amasezerano shingiro.
Muri iyi baruwa, banditse bati” U Rwanda rwanenzwe ku mugaragaro uburyo uburenganzira bwarwo bwo kuyobora umuryango bwirengagijwe, hagamijwe gukomeza kuyobora binyuranye n’amategeko, ku nyungu za RDC.”
U Rwanda ruvuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye. Rwibukije ko mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023, rwari rwarirukanywe mu buryo ruvuga ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu rwagaragarije Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko ntibigire icyo bihindura.
Ati” Guceceka no kutagira icyo bikorwaho byakurikiye iyo baruwa byagaragaje neza ko hari intege nke mu kubahiriza amahame y’uyu muryango.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yongeyeho ko nta mpamvu iboneka yo gukomeza kuba mu muryango udakurikiza amategeko yawushingiyeho, ndetse utagifitiye akamaro inyungu rusange z’ibihugu byibinyamuryango.
U Rwanda rushinja RDC kugerageza guhindura imikorere y’uyu muryango hagamijwe inyungu zayo bwite, ibintu ruvuga ko bidindiza intego nyazo z’ubufatanye mu Karere.