sangiza abandi

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

sangiza abandi

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, mu gihe umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa agaciro ka miliyari 4.806 Frw.

Ni raporo yagaragajwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ikigero ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ari cyiza.

Umusaruro mbumbe w’ubukungu mu gihembwe cya gatatu cya 2024, wazamutse ku kigero cya 8.1%, nyuma y’uko wari wazamutse  9.8% mu gihembwe cya kabiri, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere.

Ni mugihe kandi umusaruro mbumbe uri kuri miliyari 4,806 Frw, uvuye kuri miliyari 4,246 Frw wariho mu gihembwe cya gatatu cya 2023.

Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 4% ugereranyije n’igihemwe cya gatatu 2023, urw’urwego rw’inganda uzamuka kuri 8%, naho uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku kigero cya 10%.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, hanyuma imisoro yinjijwe igira 7%.

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%, ndetse ko ari ikigero cyiza gitanga icyizere ku bukungu bw’igihugu.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nta sano iri hagati y’izamuka rito ry’igihembwe cya gatatu ugereranyije n’ibindi bihembwe, n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, no gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ati“ Nta sano turi kubona kubera ko umusaruro w’ubukungu bw’u Rwanda ntabwo ari mubi.”

Custom comment form