EAC na SADC zashyizeho abahuza bashya ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aribo; Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 24 Gashyantare 2025, cyemejwe na Perezida wa Kenya, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, William Ruto na Perezida wa Zimbambwe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, Emmerson Mnangagwa.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yigaga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, yahuriyemo abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, ku wa 8 Gashyantare 2025, i Arusha muri Tanzania.
Aba bahuza batatu basimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, wari ufite izi nshingano kuva mu 2022, ariko akaba aherutse guhabwa izindi nshingano zo kuba umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Inama ya EAC na SADC yari yanzuye ko impande zose zishyira hasi intwaro hagakurikizwa inzira y’ibiganiro by’amahoro, hagafungurwa inzira y’ikirere n’ubutaka kugirango abari mu mujyi wa Goma babashe guhabwa ubufasha ndetse bemeza ko Leta ya Congo yakwicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.
Hari hemejwe kandi ko hagombaga kuba inama ebyiri, ihuza abakuru b’ingabo b’ibihugu bigiza umuryango wa EAC, ku wa 21 Gashyantare n’indi ihuza abakuru b’ingabo b’ibihugu bigize EAC na SADC yagombaga kuba ku wa 24 Gashyantare, zose zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyanzuro y’inama ya EAC na SADC.