Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu Ukuboza 2024, ibiciro by’amasoko mu mijyi byiyongereyeho 6,8% ugereranyije no mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2023.
Ibi biciro byazamuwe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 4,7% naho ibijyanye n’ubwikorezi bizamuka 17,9%.
Iyi raporo igaragaza ko ugereranyije Ukuboza 2024 n’uko kwezi mu 2023, ibiciro byo mu mujyi byazamutseho 6.8%, ibiciro byo mu byaro bizamuka 6.2%, bituma ibiciro byose hamwe bizamuka ku kigero cya 6.4%.
Ni mugihe ugereranyije Ukuboza n’ukwezi kwakubanjirije, ibiciro byo mu mujyi byamanutseho 0.8%, ibiciro byo mu byaro bimanuka 2.1%, naho ibiciro bikomatanyirije hamwe bimanukaho 1.6%.