Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda bakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Marshal Birhanu Jula, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Itsinda ry’ingabo ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopian National Defence Force – ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, ryatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda tariki 13 Mata mu gihe rizarusoza ku wa 16 Mata 2025.
Gen. Mubarakh Muganga na Minisitiri Marizamunda baganiriye na Field Marshal Birhanu ku bijyanye no gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no mu zindi nzego zitandukanye, ndetse impande zombi zagaragaje umuhate mu gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare.
Kuri uyu wa Mbere kandi Field Marshal Birhanu Jula, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye, anasura inzu ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Field Marshal Birhanu Jula yasuye u Rwanda nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiriye muri Ethiopia tariki ya 13 Werurwe 2025.
Muri uru ruzinduko Gen Muganga n’itsinda bari kumwe basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Ethiopia bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
U Rwanda rufitanye umubano na Ethiopia umaze imyaka isaga 20 mu gihe ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’igisirikare, ubutwererane n’izindi nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’uburezi.


