Ramaphosa Tumelo, umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yaciye amarenga y’uko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi Kate Bashabe.
Tumelo Ramaphosa yifashishije urubuga rwa Instagram ahasangizwa ubutumwa bumara amasaha 24, asangiza ifoto ya Kate Bashabe yambaye imikenkero maze yandikaho ubutumwa bugira buti ” My Universe” mu Kinyarwanda bivuze “Isanzure ryanjye”.
Ibi kandi byongeye gusa nibishimangirwa na videwo uyu musore yasangije kuri uru rubuga rwe rwa Instagram aho akoresha amazina ya TumeloRamaphosa, yambaye umupira wanditseho Paul Kagame, byatumye benshi batekereza ko koko uyu musore yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi.
Tumelo Ramaphosa ni umuhungu wa gatatu wa Perezida Cyril Ramaphosa, akaba umuhungu we wa mbere yabyaranye n’umugore we wa gatatu, Dr Tshepo Motsepe-Ramaphosa.
Tumelo ni umushoramari ndetse afite sosiyeti ikomeye cyane yitwa StudEx Group irimo izindi sosiyeti zikora ubucuruzi butandukanye harimo n’iyitwa StudEx Meat, iranguza inyama mu mahoteri n’amaresitora akomeye muri Afurika y’Epfo.
Ni umusore w’uburanga bukurura abakobwa benshi muri Afurika y’Epfo, cyane ko akina imikino yubaka umubiri nk’iteramakofi, ndetse benshi mu gihugu cyabo bamwita izina rya ‘National bae’.
Nubwo hatazwi neza amafaranga uyu munya-Afurika y’Epfo afite ariko umubyeyi we ari nawe Perezida wa Afurika y’Epfo ubu, afite umutungo wemewe uri hagati ya $450 miliyoni nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru cya Forbes Magazine.
Tumelo kandi yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo na Nonku Williams wakinnye muri filime ya ‘The Real Housewives of Durban’ cyane ko banafatanya mu mishinga y’ubucuruzi nka ‘premium meat & fine wine’.










