sangiza abandi

Umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga yasezeweho mbere yuko ashyingurwa  mu Rwanda

sangiza abandi

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo yasezeweho mbere yuko ashyingurwa  mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubera mu mujyi wa Nairobi, muri Kenya.

Muri Kiliziya ya Don Bosco i Nairobi abahawe umwanya wo kuvuga ,bashimye indangagaciro zaranze Mukabayojo mu gihe bamuzi aba muri Kenya.

Innocent Butare ukuriye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Kenya, yavuze ko bababajwe cyane no kumubura ariko bashima ubumuntu n’ubupfura byamuranze mu buzima bwe.

Yagize ati “Yabaniye neza abantu bose, kandi dusaba abana be gukomereza urugero rwiza rw’umubyeyi wabo.”

Christine Mukabayojo, umwisengeneza , yavuze ko ubuzima bwe babukuyemo isomo ryo guca bugufi, guhuza umuryango, no gukunda igihugu.

Abo mu muryango we kandi bavuze ko bishimira ko umubyeyi wabo agiye gushyingurwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yihanganishije umuryango wa Mukabayojo, ashima ko yabaye umubyeyi w’intangarugero.

Ambasaderi Rwamucyo yagize ati”Yaranzwe no gushishoza ndetse atabarutse izo ndangagaciro akizifite. Icyashimisha bose n’Umuryango we… ni uko uyu mubyeyi atabarutse mu gihe u Rwanda ruriho, rwongeye kwiyubaka, Abanyarwanda bafite ikizere, bikaba bizanashoboka ko uyu mubyeyi azaruhukira mu gihugu cye, ni ikintu cy’ingenzi cyane”.

Spéciose Mukabayojo yaherukaga kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutabariza (gushyingura Umwami) musaza we, Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu 2017.

Mukabayojo yasize abana batandatu, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Mukabayojo wari ufite imyaka 94, yapfuye mu kwezi gushize i Nairobi muri Kenya aho yari amaze imyaka irenga 30 atuye.

Yari umwana usigaye ukiriho mu bana barenga 15 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Erneste Rwamucyo yashimye indangagaciro zaranze Spéciose Mukabayojo

Photos:

[fluentform id="3"]