Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi , Amb Christophe Bazivamo, yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi.
Aba bombi baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa (Communist Party of China -CPC) ndetse n’uri hagati y’ibihugu byombi.
CPC imaze imyaka isatira 100 ivutse ni ishyaka ryashinzwe n’umwe mu bagabo bahirimbaniye u Bushinwa kuri ubu akaba afatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu uzwi nka Mao Zedong, ishyaka we na bagenzi be Li Dazhao na Chen Duxiu bahaye umurongo.
Ni rimwe mu mitwe ya politiki imaze igihe kinini mu Isi, aho mu 2023 yabaruraga abarwanashyaka babarirwaga muri miliyoni 96,7.
CPC isanzwe ifitanye umubano mwiza na FPR-Inkotanyi, aho nko muri Nyakanga 2023 iyo mitwe yombi yasinyanye amasezerano yo guhananaha ubumenyi mu miyoborere.
Uretse kuba FPR Inkotanyi na CPC bihuriye ku kuba ari amashyaka ayoboye ibihugu abarizwamo, ni n’amwe yagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohoza ibihugu byayo.
FPR Inkotanyi ni yo yatangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990 ibigeraho mu 1994, mu gihe CPC mu mwaka wa 1921 yatangije urugamba rwo kubohora u Bushinwa ibukura ku ngoma y’igitugu y’Ishyaka Kuomintang, umugambi usohozwa mu mwaka wa 1949.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi. Ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.
Tariki ya 29 Nyakanga, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira uyu mubano.
Ambasaderi Gao na we yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa.







