sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yasezeye kuri Ambasaderi Xuekun w’u Bushinwa

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yakiriye ku Cyicaro Gikuru cyawo kiri i Rusororo, Ambasaderi ucyuye igihe w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, amusezeraho nyuma yo gusoza inshingano ze mu Gihugu, anamushimira umusanzu we mu kwagura umubano uhuriweho.

Gasamagera yasezeye kuri Ambasaderi Wang Xuekun ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, amushimira ubwitange yagize mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa n’umubano w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cye rya Communist Party of China na FPR Inkotanyi.

Ishyaka rya Gikominisiti riyoboye u Bushinwa rifitanye umubano wihariye n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse mu 2023 amashyaka yombi yasinyanye amasezerano yo guhananaha ubumenyi mu miyoborere.

Gasamagera yakomeje agaragaza ko yishimiye kungurana ubumenyi bwavuyemo imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse amwizeza ko FPR Inkotanyi izakomeza gushyigikira umubano mwiza umaze igihe wubakwa.

Gasamagera yashimiye Amb. Wang Xuekun usoje akazi mu Rwanda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe mu zindi nshingano azakomerezamo.

Amb. Wang Xuekun usoje inshingano mu Rwanda yagize umwanya wo guhura na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe bamushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Muri Nzeri 2022, ni bwo Amb. Wang Xuekun yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwerera guhagararira u Bushinwa mu Rwanda, icyo gihe yari asimbuye Amb. Rao Hongwei.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano umaze guhama kuva mu myaka isaga 50 ishize, ushingiye ku bufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Custom comment form