Tariki ya 22 Werurwe 2025, Umuryango uharanira amahoro no kurwanya intambara ku Isi, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light- HWPL, wakoze amahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yahawe insanganyamatsiko igira iti “Uburyo bwo kugera ku mahoro: Igisubizo gituruka mu kugarura amahoro no guhosha burundu intambara (DPCW).”
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaharanira amahoro bagera kuri 70, impuguke mu burezi, abanyamakuru n’abandi baturutse mu bihugu 13 birimo u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean de Dieu MUNYEMBABAZI, igihugu cya Timor-leste, Cameroon na Sudani y’Epfo, aho baganiriye ndetse bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kugera ku mahoro arambye.
Mu mwaka wa 2016, Umuryango HWPL, ku bufatanye n’inzobere mu by’amategeko mpuzamahanga baturutse mu bihugu 15 bateguye ndetse basohora “Itangazo ry’amahoro no guhagarika intambara”, rigendanye n’intego ya DPCW yo guhagarika intambara no gushyiraho amahoro arambye.
DPCW ishingiye ku ndangagaciro ngenderwaho yo gukumira no gukemura amakimbirane, no kwimakaza ko habaho Isi icyeye kandi ifite amahoro.
Umunyamabanga uhorahoro uhagarariye Timor-leste mu Muryango w’Abibumbye, DionÃsio da Costa Babo Soares yagaragaje ko igihugu kigeze kurangwa n’amakimbirane ndetse habayeho intambara kugirango bagere ku mahoro, ariko ubu kikaba ari igihugu gifite amahoro.
Yagize ati” Timor-Leste yahuye n’ububabare bwo kunyura mu makimbirane kandi yararwanye cyane yifuza kubona amahoro. Ubu twatsinze ayo makimbirane, kandi turizera ko amateka yacu ashobora kubera urumuri rw’amizero ibihugu bikiri mu bubabare.”
Yakomeje agaragaza ko kugera ku mahoro arambye bagendeye ku ndangagaciro za DPCW, bakoze referandumu yari igamije gukemura amakimbirane mu mahoro, maze batangiza gahunda yo kwambura intwaro no kubuza abaturage gutunga intwaro.
Avuga ko nyuma yaho Guverinoma yakoranye n’imiryango itari iya Leta bimakaza umuco w’amahoro, ndetse akaba ariyo mpamvu bumwa neza akamaro ka DPCW mu kugarura amahoro.
Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, Peter Lomude Francis, yagize ati “Ku wa 15 Gicurasi 2024, Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani yepfo yafashe icyemezo cy’amateka cyo gushyira umukono ku itangazo ry’igihugu ryo guhagarika intambara no gushyiraho amahoro (DPCW).”
Akomeza avuga ko iki cyemezo cya Perezida cyo kubaka amahoro cyagize uruhare mu guhindura n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’umucamanza mukuru, na bo bagishyikiye, ndetse na Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Sudani y’epfo Chan Reec Madut, yagiye mu biganiro by’amahoro ku bufatanye na HWPL kuva mu 2015.
Muri iki kiganiro HWPL yasobanuye birambuye buri ngingo igize DPCW, ishimangira ko buri ngingo igomba kuba amahame ngenderwaho ageza ku mahoro arambye, ndetse igaragaza isano riri hagati ya DPCW n’amateka ya Timo-Leste yo kubaka amahoro arambye, bigaragaza ko ari uburyo bushoboka bwageza ku mahoro.
Umunyamategeko ukomoka muri Myanmar yagaragaje ko hari amakimbirane n’intambara bibera hirya no hino ku Isi, bityo hagomba gushyirwa mu bikorwa ingamba zifatika zo kugarura amahoro nkiza DPCW.
HWPL ni umuryango washinzwe n’Umunya-Koreya y’Epfo Man Hee Lee, aho kuva mu 2012 yahigiye umuhigo wo kugarura amahoro ku isi no guhosha burundu intambara, ndetse uyu muryango ukorana bya hafi n’u Rwanda mu ishami ryiswe IPYG.


