Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.9% mu 2024, aho wageze kuri miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16.626 Frw wariho mu 2023.
Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025.
Iyi mibare igaragaza ko Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamuwe na Serivisi ku kigero cya 48%, urwego rw’Ubuhinzi ku kigero cya 25% mu gihe inganda zazamutse ku kigero cya 21%.
NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2024, igihembwe cya mbere cyazamutse ku kigero cya 9,7%, igihembwe cya kabiri ku kigero cya 9,8%, icya gatatu 8,1%, naho igihembwe cya kane cyageze kuri 8%.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwazamutse mu mwaka wa 2024, ndetse ashimangira ko ibiri kuba muri aka Karere birimo no gufatira u Rwanda ibihano bitazahungabanya bikomeye ubukungu bw’Igihugu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko amafaranga yoherejwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu 2024 ari miliyoni 520$, avuye kuri miliyoni 505$ yariho mu 2023, mu gihe ay’abashoramari b’abanyamahanga yageze kuri miliyoni 573$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 458$.