Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Jean Guy Afrika yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’ishuri rya Darden ryo muri Kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko byatangajwe na RDB ku rubuga rwa X, iri tsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Darden bayobowe n’umwarimu Daniel Murphy baje kwiga kw’iterambere ry’u Rwanda n’ishoramari.
Ubutumwa bugira buti” Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika yakiriye itsinda ry’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza ya Virginia mu ishuri rya Darden MB bayobowe n’umwarimu wungirije Daniel Murphy, aho baje kwiga ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubucuruzi.”
Darden ni ishuri ryigisha ibijyanye n’ishoramari riri muri Kaminuza ya Virginia izwi cyane mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ubushakashatsi n’amasomo y’igihe gito mu miyoborere rusanjye n’ibindi.
Aba banyeshuri baje kwigira ku Rwanda nyuma yabo muri Kaminuza ya Wharton nayo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kuza mu Rwanda muri Mutarama aho bari baje kwiga uko igihugu cyabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


