Mu mpera z’icyumweru gishize, guhera ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, ni bwo amakuru yamenyekanye ko AFC/M23 yamaze kwigarurira Kavumu n’Ikibuga cy’indege cyaho, giherereye muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kibuga cy’indege ni agace k’ingenzi cyane kuko ni ho hifashishwaga n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC n’iz’u Burundi, mu kwinjiza intwaro no kujya kugaba ibitero ku Mutwe wa M23.
Mbere y’uko aya makuru atangazwa abaturage bo muri ibi bice bahamije ko umubare munini w’abasirikare ba FARDC, n’Ingabo z’u Burundi bagaragaye bahunga, ari na ko bateza akavuyo mu baturage, berekeza mu Mujyi wa Bukavu uri mu bilometero nka 25.
Nyuma y’amasaha make, Ingabo za M23 zatangiye kwinjira mu Mujyi wa Bukavu, ari na ko abagize Ihuriro rya FARDC bahunga, kugeza no ku bacungagereza ba Gereza Nkuru ya Bukavu, byatumye abari bahafungiye bose batoroka.
Uku guhunga kw’abitwa ko bafite umutekano mu nshingano byatumye abaturage ba Bukavu bajya mu bikorwaremezo barasahura, amashusho yagiye hanze agaragaza basahura isoko rikuru rya Bukavu, abandi bajya mu maduka y’inzoga kuri Brasserie bariba, abandi binjira mu nganda zitunganya ibiribwa, kugeza no ku masanduku ashyingurwamo abantu.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu, M23 yari itarigarura byuzuye Umujyi wa Bukavu, ariko hari ibimenyetso kuko nko ku kibuga cy’indege cya Kindu nta musirikare cyangwa umupolisi n’umwe wari uhasigaye bose bari bahunze, ariko basiga bakoze ibara ryo gusigira intwaro abaturage, ngo barase kuri M23.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Congo yakomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, ni ko kongera kwegera Afurika y’Epfo bayisaba ko yabatiza abasirikare, isubizwa ko bitakunda kuko hari imyanzuro yemejwe mu nama ya EAC na SADC igomba kubahiriza.
Mu masaha ya kare yo ku Cyumweru, M23 yari yamaze kugera kuri ‘Place de l’Indépendance’, ahantu h’ingenzi mu Mjyi wa Bukavu, ibi byasobanuraga ko M23 yaba iri hafi gufata uyu mujyi, ariko itarabyemeza.
Nyuma y’amasaha make cyane, Ingabo za M23 zari zigeze ku Mupaka wa Rusizi I, uhuza u Rwanda na RDC mu gihe abasirikare ba FARDC n’u Burundi bo bahungiye mu bice bya Minembwe na Uvira.
Nyuma y’iminsi ibiri yaranzwe n’ubwicanyi, ubugizi bwa nabi, umutekano muke n’ibindi. Mu masaha y’ijoro, ku Cyumweru, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryiyemeje gutabara abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu, batereranywe n’ingabo z’igihugu.
Mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, ku rubuga rwa X, yagize ati “Kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zari ziri gukora uko zishoboye ngo zigarurire umutekano abaturage n’ibyabo ndetse byakozwe ndetse byakiriwe neza, abaturage bose baratabarwa.”
Umujyi wa Bukavu wigaruriwe na M23 wiyongera kuri Goma yafashwe ku wa 27 Mutarama 2025. Ni nyuma y’icyumweru kimwe, abakuru b’ibihugu bigize EAC na SADC bahuriye mu nama yo gushakira hamwe igisubizo kirambye ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi nama hari hemejwe ko hagomba kubaho ibiganiro bihuza impande zose zirebwa n’ikibazo harimo n’Umutwe wa M23, ndetse nawo ugaragaza ko wemera gukurikiza inzira y’ibiganiro hagamijwe guhosha no kugarura amahoro n’umutekano.
