Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, i Arusha muri Tanzania, Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, AfCHPR, rwatangiye kuburanisha ikirego cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezemo Leta y’u Rwanda.
Ni urubanza ruzamara iminsi ibiri, aho muri rusanjye Leta ya Congo ishinja u Rwanda kuvogera ubutaka bw’iki gihugu binyuze mu gufasha umutwe wa M23, umaze imyaka urwanira mu Burasirazuba bw’igihugu, ndetse iyo ntambara ikagira uruhare mu kwangiza uburenganzira bwa muntu.
Leta y’u Rwanda yahakanye iki kirego ndetse yamaganira kure amakuru atangazwa na Leta ya Congo yo kuba rufasha umutwe wa M23, ahubwo u Rwanda mu bihe bitandukanye rwagiye rugaragaza ko aba barwanyi barwanira uburenganzira bwabo bambuye na Leta ya Congo, kuko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Perezida Kagame yagaragaje kenshi ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikomoka ku mateka y’Ubukoloni, ubwo habagaho kugabanya imbibi z’ibihugu, igice kimwe cyari icy’u Rwanda kijyanwa muri RDC, bityo abagituye ari abanye-Congo bagomba gufatwa nk’abandi.
Urubanza RDC iregamo u Rwanda mu Rukiko Nyafurika, rwatanzwe muri Nyakanga 2023, aho ishinja u Rwanda ibinyoma birimo kuba rumaze imyaka myinshi ruyishozaho intambara, gusahura umutungo kamere wayo, ihohorera rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi.
Ibi birego bigendana no gusabira ibihano u Rwanda, byatanzwe na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, ndetse ntibisigana no kuba iki gihugu kidahwema guharabika no kwanduza isura y’u Rwanda kirushinja ibinyoma.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, uhagarariye u Rwanda, agaragaza ko ibirego bya RDC bigamije kuyobya uburari no guhunga inzira ya politiki na demokarasi igamije gukemura ibibazo bituma hamaze igihe kinini hari umutekano muke muri RDC.
Ni urubanza rubaye nyuma y’ibiganiro byahuje umuryango wa EAC na SADC, ndetse byitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu byombi, yabaye igamije gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, aho hanzuweko hagomba gukurikizwa inzira y’ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’ikibazo.

