sangiza abandi

Ushaka guhosha intambara ahagarika akarengane- Perezida Kagame avuga kuri RDC

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe guharika akarengane kugira ngo intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irangire.

Ni ibyo yagarutseho mu Nama ya kabiri yahuje abayobozi b’Ibihugu bya EAC na SADC yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

Iyi nama yari yari iyobowe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, William Ruto na mugenzi we wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC, Emmerson
Mnangagwa.

Ibiro bya Perezida Kagame bibinyujije ku rubuga rwa X, byemeje ko iyi inama yabaye mu mwuka mwiza, ibibazo by’ibanze bishakirwa umuti ndetse n’abayobozi biyemeje gukurikiza inzira ya politiki mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame wari muri iyi nama yongeye kugaragaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo ndetse gukemura iki kibazo byaba inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Ati “U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano wacu, kandi ibyo bigomba kujyana no gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC.”

Yakomeje ati “Iyo tuvuze ubusugire bw’igihugu n’ubutaka biba bisobanuye ibya buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire bw’ubutaka cyangwa ubusugire bwacyo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo intambara zihagarare mu Burasirazuba bwa Congo hagomba kubaho guhagarika akarengane no gukemura ibibazo bya politiki mu Karere kose.

Ati “Niba ushaka ko intambara irangira, uhagarika akarengane, ukemura ibibazo bya politiki bitari ku bantu bawe gusa, ahubwo no ku bandi, barimo n’abaturanyi bireba.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa ndetse ahamagarira impande zose kugira uruhare mu nzira igana ku mahoro arambye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inama ya EAC na SADC yasoje yemeje abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba; ari bo Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo, Kgalema Motlanthe, Catherine Samba Panza na Sahle-Work Zewde.

Custom comment form