U Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa bongereye amasezerano y’imikoranire kugeza muri 2028, hashingiwe ku kuba iyi mikoranire yatangiye mu 2019 yaratanze umusaruro ku mpande zombi.
Ni amasezerano yongerewe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, akaba asanzwe avuga ko PSG yamamaza ijambo ‘Visit Rwanda’ ku mwambaro wayo wo mu myitozo na mbere y’imikino, no ku kibuga cya Parc des Princes n’ibindi.
Umuyobozi w’u Rwego rw’Iterambere rw’u Rwanda, RDB yagaragaje ko imikoranire ku mpande zombi yagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda no kuzamura impano z’abato.
Ati” Ubu bufatanye bwagize uruhare runini mu kugira u Rwanda ahantu haza imbere mu bukerarugendo no gushora imari ndetse no kubera urumuri impano, siporo, ndetse no guhanga udushya mu muco. Kongera imikoranire kugeza mu 2028 bizadufasha kubakira ku musaruro ndetse birusheho kugira ingaruka nziza ku Banyarwanda n’umuryango wa PSG ku isi hose.”
umuyobozi mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero yavuze ko biteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda no gukoresha umupira w’Amaguru mu kubaka ubumwe ku Isi yose.
Kuva ubufatanye bwatangira ku mpande zombi, abafana babarirwa muri miliyoni bamenye u Rwanda, bamenya n’ibihakorerwa birimo nk’icyayi kigurishirizwa kuri sitade ya Parc des Princes n’ibindi.
Binyuze muri ubu bufatanye kandi, abana b’Abanyarwanda bagera kuri 400 bahawe imyitozo, n’ubundi bumenyi, binyuze mu ishuri rya PSG Academy Rwanda.
Sibi gusa ku no mu 2022 Ikipe y’abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda yegukanye igikombe cy’amakipe ya PSG ku Isi, bigaragaza ko impano y’abana b’Abanyarwanda ikomeje gukura.
Muri aya masezerano mashya u Rwanda ruzarushaho kuba ahantu nyaburanga, binyuze mu kongera abarubona, ndetse harimo no kuba Visit Rwanda izajya ku myambaro y’abakinnyi b’ikipe y’abato.
Birenze ibi kandi mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Amerika, PSG izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko.
U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na PSG mu 2019, ndetse muri iyi myaka yose yagunguriye u Rwanda amarembo ndetse hizewe ko azakomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
