sangiza abandi

Yagiye muri Gacaca afite imyaka 11 – Urugendo rwo kubabarira uwishe Se rwa Bruno Iradukunda

sangiza abandi

Bruno Iradukunda yanditse igitabo ‘My Forgiveness Story’ bivuze ‘Urugendo rwanjye rw’imbabazi, kigaruka ku buryo yiciwe umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko yaje kubabarira uwamwiciye umubyeyi.

Bruno Iradukunda yavugiye mu Kiganiro Ignite Show, ko igitabo cye gikubiyemo inkuru y’ubuzima bwe, umuryango we n’abandi bantu, gusa muri rusange kigaruka ku nkuru y’urugendo rw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ku kubabarira.

Avuga ko iki gitabo yacyise “Inkuru yanjye y’imbabazi” kuko imbabazi ari ikintu Abanyarwanda bakeneye bitewe n’amateka yaranze igihugu.

Ati “Nasanze kubabarira ari ikintu Abanyarwanda bose bakeneye atari Abanyarwanda gusa ndetse n’abantu bose, ariko nasanze ari na rimwe mu mahame agoye cyane kuba umuntu yayashyira mu bikorwa.”

Mu gice cya mbere cy’iki gitabo yise ‘My Journey begins’ cyangwa ‘Itangira ry’urugendo rwanjye’, Iradukunda Bruno avuga ko ku myaka 11, Nyina umubyara yamujyanye mu Rukiko Gacaca, kumva urubanza rw’umugabo wishe Se muri Jenoside.

Avuga ko iyi nkuru yamuteye urwango n’uburakari no gushaka kumenya “ubundi Jenoside byagenze bite? Abishwe bari bantu ki?”

Mu gice cya kabiri, Iradukunda avugamo uko u Rwanda rwahoze mbere y’uko Abakoloni barugeramo ndetse n’urugendo rwa Se umubyara waje guhunga u Rwanda mu 1959, ubwo Abatutsi bari batangiye guhigwa, ariko akaza gufashwa n’Umuhutu gutahuka, abikesha ko yafashije umwana we aho yari ari mu buhungiro muri Uganda.

Muri iki gice avuga ko yagerageje gusubira inyuma agaragaza ko na nyuma yo kubabarira, Abanyarwanda basabwa kongera kubana mu bumwe nk’uko byahoze mu bihe byo hambere.

Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye kuba impamvu yacu yo kubabarira, kongera kugira u Rwanda rushyize hamwe rwubatse ruzira ayo mahano twabonye mu 1994, bituruka mu kubabarira, nitubabarirana tuzongera tube umwe, tuzongera duhahirane, tuzongera dushyingirane.”

Mu gice cya gatatu yagarutse ku nkuru “Y’urukundo n’uburyo twabuze abacu”, ari na ho avugamo uburyo abo mu muryango we bishwe, kugeza tariki 10 Mata 1994 ubwo Interahamwe zageraga mu rugo iwabo zica Se umubyara, abana bakizwa n’umukozi wo mu rugo.

Mu gice cya kane, avugamo uburyo bamwe muri bo barokotse bongeye guhura aho bari barahungiye muri Ambasade y’u Bushinwa mu Kiyovu, ikurikira igice cya gatanu avugamo urwango yagiriye abakoze Jenoside rwamuteye kugira uburakari bukabije, kutabaho mu mahoro n’ibindi byaje gutuma yisanga mu biyobyabwenge.

Akomeza avuga ko mu 2016 ari bwo yatangiye gukira ibiyobyabwenge ubwo yahitagamo inzira yo gukizwa no kwakira Yesu, aha ni ho hatangiriye inzira y’imbabazi, noneho abona ko na we agomba kugira byinshi yibabarira.

Mu gice cya karindwi, Iradukunda asobanura birambuye ko urugendo rwo kubabarira rutoroshye haba no mu buzima busanzwe, agaragaza ko buri muntu wese akeneye kubabarira, cyane ko imbabazi zitanga amahoro k’uzakiriye kurusha uzihawe, ndetse kuri we avuga ko ari urugendo rukenera Kristu kugira ngo rugere ku musozo.

Yasoje agenera ubutumwa urubyiruko arwibutsa ko rufite inshingano zo kwishyura ikiguzi cyose byasaba kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

Ati “Igihugu cyacu nticyagera kure hatabayeho ubumwe n’ubwiyunge, hatabayeho kubabarira, kandi dukwiye kwishyura ikiguzi icyo ari cyo cyose bidusaba kugira ngo tubone Igihugu cyacu gitera imbere, kandi nticyatera imbere tutiyunze tutabaye umwe.”

Igitabo ‘My Forgiveness Story,’ kiboneka mu maguriro yose y’ibitabo muri Kigali (Charisma kuri Kigali Heights, Ikirezi, na Caritas i Nyarugenge) ndetse kinagurirwa ku rubuga rwa vitalreadings.com cyangwa kuri Amazon.com.

Custom comment form

Amakuru Aheruka