Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Ambasaderi w’u Rwanda i Paris mu Bufaransa (1990-1994) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu 1994, ari umwe mu banyepolitiki b’ibinyoma, birirwa bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, mu kiganiro kigaragaza uruhare rw’abanyapolitiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze mu gusoza Icyumweru cy’Icyunamo.
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, cyanazirikanwemo abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko bibabaje kubona abanyapolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bakigoreka amateka.
Yifashishije ingero z’abanyepolitiki bo kwirindwa kuko kuva na kera bimakaje politiki yasenye u Rwanda.
Ati “Muri ibi bihe hadutse abanyapolitiki ariko banabaye muri politiki y’u Rwanda, abanyapolitiki babi, ubu kimwe mu binyoma bakwiza, basanze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka, bahimbye ibinyoma byinshi.”
Mu bo yavuze harimo Ndagijimana Jean Marie Vianney ukunze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko avuga ko yahitanye ubuzima bw’abatagera ku bihumbi 350.
Yagize ati “Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minaloc mu mwaka wa 2000, ryarimo Abanyarwanda kandi imibare yabonetse icyo gihe, ifitiwe amazina, yari 1,074,047.’’
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Ndagijimana ari umujura wikinze mu mwambaro wa politiki.
Uyu Ndagijimana Jean Marie Vianney yari muri Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho muri Nyakanga 1994, agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Icyo gihe yahise ahunga nyuma yo kwiba ibihumbi 200$ yari yahawe yo gufungura Ambasade y’u Rwanda.
Minisitiri Dr Bizimana yongeyeho ko kuba yaribye amafaranga bidatangaje kuko bitari bishya kuri we.
Mu 1995, impuguke eshatu zakoze igenzura muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 1995, zisanga Ndagijimana yarahengereye mu gihe mu Rwanda hari akavuyo k’amashyaka menshi, yaratangije gahunda y’ubujura bwaranzwe n’uko muri Nzeri 1992 yagurishije inzu ya Leta yari atuyemo i Paris atabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’amafaranga ntiyayatanga.
Icyo gihe yayigurishije miliyoni imwe n’ibihumbi 850 by’Amafaranga yo mu Bufaransa yariho icyo gihe, nyamara yari yaraguzwe miliyoni 3,75 by’Amafaranga yo mu Bufaransa.
Mbere yo kuyigurisha yabanje kubeshya ko yangiritse, afata igice kimwe aragitwika, asaba uburenganzira bwo kuyisana, akora inyigo ayitangaho miliyoni 1,3 z’amafaranga yo mu Bufaransa ayishyuza Leta nyamara yari yarabanje kuvuga ko ikeneye gusanwa n’ibihumbi 700.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko igenzura ryagaragaje ko Ndagijimana yambuye umuboyi we wo mu rugo wakomokaga muri Ethiopie, amafaranga yo mu Bufaransa 75.200, akabakaba miliyoni 20 Frw.
Icyo gihe yasabye ko umushahara w’abakozi bo mu rugo uzajya unyuzwa kuri konti ya ambasaderi akaba ari we ubahemba ariko ntiyabikoze.
Ubujura bwa Ndagijimana bwanageze mu bakozi ba Ambasade kuko nka Col Sebastien Ntahobari wari uhagarariye u Rwanda i Paris ashinzwe Ubutwererane bwa Gisirikare hagati ya 1992 n’Ukuboza 1994, ari na bwo yavanywe kuri uwo mwanya, byagaragaye ko hari miliyoni zirenga 2$ yibye, afatanyije na Minisitiri Augustin Bizimana wayoherezaga i Paris n’abandi bakozi ba Ambasade mu Bufaransa.
