Mu gihe u Rwanda rwari rwakiriye inteko rusange ya FIA yabereye i Kigali mu Kuboza 2024, Abanyarwanda bagaragaje y’uko hari urwego bagezeho mu bumenyi bwo gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ubwo bakoraga imodoka ishobora kwifashishwa mu masiganwa, iri mu bwoko bwa Cross Car.
Iyi modoka yakozwe n’itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo muri Rwanda Polytechnic – Kigali College (IPRC Kigali) ku bufatanye na FIA ndetse na Rwanda Automobile Club (RAC). Yaje kumurikwa ku mugaragaro mu nama ya FIA i Kigali, imbere y’abayobozi mpuzamahanga barimo Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mu kiganiro twagiranye na Nkubito Jean Olivier, Umuyobozi Wungirije mu Ishami rya Mechanical Engineering muri IPRC Kigali, ubwo yari mu imurikabikorwa rya TVET Expo 2025, yasobanuye uko iyi modoka yakozwe mu gihe kigufi ariko bigakoranwa imbaraga n’ubwitange bukomeye.
Ati“Haje igitekerezo cyari giturutse hejuru mu buyobozi, kiraza kitujyeraho muri College, bazana igishushanyo mbonera cyari cyatanzwe na FIA hanyuma turagisoma, bazana n’ibikoresho hanyuma turayikora tugendeye ku gishushanyo.”
Iyi modoka yakozwe mu byumweru bibiri gusa, ikaba yarakozwe n’itsinda rigari ririmo amatsinda arenga ane, buri rimwe rifite uruhare rudasanzwe mu gikorwa cyo kuyubaka. Nkubito yari Technical Team Leader w’iki gikorwa, asobanura ko ubufatanye bw’aya matsinda bwatumye babasha kugera ku ntego bari bihaye.
Uko aya matsinda yakoze harimo, uwitwa ‘Cardman’, ni uwari ushinzwe gusoma igishushanyo ngenderwaho, ni we wasomaga igishushanyo, akagihuza n’abasudira n’abahina ibikoresho ‘pipe’ ku rugero rukenewe, akaba ari nawe ubafasha kumenya niba batagiye kure y’ibikenewe ndetse niba hatarimo amakosa.
Hari abasudira bumvikanaga na ‘cardman’ ibyo ababwiye ari kureba ku gishushanyo akaba aribyo bakora, hakaba abakoze ibijyanye no gushyira moteri muri iyi modoka, hakoreshejwe moteri ya moto nini ijyanye n’imiterere y’imodoka zikoreshwa mu masiganwa, hakaba abakora ibijyanye no kuyobora imodoka n’ibindi bitandukanye.
Ati ” Mbere yuko dutangira mu gitondo twabanzaga tukaganira, hagiye gukorwa iki? Hanyuma tugakora, byagera nko mu ma saa sita tukikorera igenzura tukareba tugeze he? kuri ya gahunda twari twihaye, twava kuruhuka tukongera tugakora, hanyuma ku mugoroba mbere yo gutaha tukongera tugakora akandi ka nama tukareba ibyo twari twiyemeje uyu munsi twabigezeho ku kigero cya kangahe.”
Iyi modoka yubatswe hifashishijwe ibikoresho byinshi bikorerwa mu Rwanda, nk’uko Nkubito abivuga, ati ” Urebye ‘body’ yose muri rusange, ibikoresho byinshi twabiguriye hano mu Rwanda hariya sonatube, ni ukuvuga ngo byinjiye hano muri IPRC ari ama ‘pipe’ bisohokamo byabaye imodoka.”
Mu bihugu bikomeye ibikorwa nk’ibi bikorwa hifashishwa imashini zigezweho nka CNC machines, ariko mu Rwanda, imodoka yakozwe hifashishijwe imashini zisanzwe zifashisha amaboko, biri mu bitanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bakora ibikomeye.
Nkubito avuga kandi ko bafite gahunda yo gukomeza bakazakora n’izindi modoka, hari kubaho ibiganiro hagati ya RP Kigali College na RAC, gusa icyari kigamijwe cyane ari ukwerekana ko Abanyarwanda bashobora gukora ibikorwa kandi by’umwihariko abakiri ku ntebe y’ishuri.
Avuga ko imbogamizi zikomeye bahuye nazo ari uko ari igihe gito bari bahawe ndetse no kuba ari ubwambere bari bakoze igikoresho nk’iki ntaho kurebera bafite (reference), gusa akavuga ko byagenze neza ku bufatanye bw’amatsinda manini bari bari gukorana.