Mu gihe isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ibikorwa byinshi byarahagaze, abantu baguma mu ngo zabo, ingendo zambukiranya uturere zirahagarikwa, ubucuruzi burazahara. Ariko kuri bamwe, icyo gihe cyabaye umwanya wo gutekereza no guhanga udushya. Ni muri urwo rwego ZEAN Ltd yavukiye mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 2021.
Nimukuze Angelique, washinze ZEAN Ltd, yatangarije Umunota ko igitekerezo cyo gutangiza iki kigo gikorera mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo, cyaje nyuma yo kubona ko ibigori abahinzi barimo kweza byangirikaga kubera kubura uburyo bwo kubibika.
Ati: “Twabonye ko abantu bafite umusaruro ariko batabasha kuwubika. Twaguze imashini dutangira gutunganya umusaruro w’ibigori tukawusya, tukabaha ifu (Kawunga) ibitse neza kandi mu buryo burambye.”
Ibi byabaye intangiriro y’urugendo rwahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage, kuko aho kugira ngo umusaruro wabo wangirike, batangiye kubona inyungu. Kawunga itunganywa na ZEAN Ltd ikorwa hifashishijwe ibigori byera mu gace bakoreramo ndetse n’ibyo bagura mu makoperative. Iyo kawunga icuruzwa mu masoko atandukanye yo mu Rwanda, mu bigo by’amashuri ndetse no mu bandi bacuruzi..
ZEAN Ltd kandi ntiyahagaze ku gutunganya kawunga gusa, yatekereje no gutunganya isombe nka kimwe mu biribwa bikunzwe yera cyane mu gihe cy’imvura, ariko mu zuba hakabaho ibura ryayo, hatangizwa uburyo bwo kuyumisha bagakoramo ifu yayo kugira ngo ibe yaboneka igihe cyose.
Ati “Isombe zumye ni igitekerezo cyaturutse ku kuba imboga nyinshi zipfa ubusa mu mvura, ariko mu zuba hakabaho ibura ryayo. Twashakaga uburyo bwo guhuza ibi bihe byombi tukarinda umusaruro kwangirika.”
Nubwo ZEAN Ltd imaze gutera intambwe igaragara, haracyari imbogamizi zirimo kumvisha abantu ibyiza by’imboga zumye, kubona ibyangombwa by’ibanze ndetse n’ibikoresho byo gupfunyikamo byose bisaba igishoro. Ikindi kikirimo ingorane ni ukubona ibyangombwa by’ubuziranenge.
Nubwo bimeze bityo ariko, ZEAN Ltd imaze gutanga akazi ku rubyiruko n’abagore, yorohereje abaturage baturiye aho bakorera mu kugura umusaruro wabo no kubigisha uburyo bwo kubika neza umusaruro hagamijwe kwirinda inzara mu gihe kizaza.
Ati “Twatanze akazi k’urubyiruko, tworohereje abaturage baturiye aho dukorera mu kubagurira umusaruro wabo no kubigisha ko kubika umusaruro neza ari ingenzi kugira ngo twirinde kuzahura n’ikibazo cy’inzara. Tubafasha kubungabunga umutungo bafite, abagore benshi tubaha akazi tukabafasha no kongera ubushobozi bwabo no kwigirira ikizere ku hazaza habo.”
Intego nyamukuru ya ZEAN Ltd ni ukwagura ibikorwa byayo, ibicuruzwa byabo bikagera hose mu gihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga, ndetse no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo buri wese ukeneye serivisi zabo azazibone byoroshye.
Mu butumwa yageneye urubyiruko, NIMUKUZE yagize ati: “Muhange udushya. Nta wundi uzadutegurira ejo hazaza uretse twebwe ubwacu. Twifitemo ubushobozi bwo guhindura imibereho yacu n’iy’abandi.”










