Dieudonné Musoni, umuyobozi mukuru w’ikigo gikora ubworozi bw’inkwavu cya ‘Kigali Rabbit Farm Center’, yifashishije ikoranabuhanga muri ubu bworozi, aho yorora inkwavu mu buryo bwa kijyambere, akazitera intanga zikororoka vuba kandi zikagira umwihariko wo kuba nini cyane, ibi bituma bongera umusaruro w’inyama ndetse n’isoko ryazo rikaguka imbere mu gihugu no ku isoko mpuzamahanga.
Dieudonné Musoni ni umwe mu bahinzi borozi bari kumurika ibikorwa byabo mu nama ya Afurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi, ACAT 2025, ndetse yamurikiye iri koranabuhanga Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, wari kumwe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr. Goodluck Jonathan, abagaragariza uburyo igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera imbere mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Mu kiganiro na Umunota, Musoni avuga ko ubworozi bw’inkwavu bakora bwihariye mu buryo butatu, harimo ibijyanye n’uburyo zororoka, aho zishobora kubyara kabiri mu minsi 42, kwihanganira indwara bitewe n’uburyo ziba zarakozwe zishobora kwihanganira ubukonje n’ubushyuhe, ziba zikingiye ndetse zibyara abana benshi bitandukanye n’inkwavu gakondo.
Ati” Ziriya nkwavu zacu za gakondo zibyara hagati y’utwana tubiri kugera ku 10 cyangwa 12, ariko izi zo zitangirira ku twana dutanu kugera kuri 18. Abo bana bavutse kugeza ku minsi 73 cyangwa kugeza ku minsi 90, amezi atatu, kariya kana kajya ku isoko gafite ibilo 2.5 cyangwa 3, urumva ni itandukaniro rinini cyane ugereranyije n’inkwavu zacu za gakondo.”
Musoni yatweretse muri izi nkwavu za kijyambere imwe ifite ibilo 7 n’indi ifite ibilo 7.900, ndetse avuga ko hari n’inkwavu zikura zikaba zagera ku bilo 9. Mu bujyanye n’ubucuruzi bw’inyama z’izi nkwavu ikilo kimwe Musoni avuga ko bakigurisha ibihumbi 5000 Frw gukuba n’ibilo by’urukwavu.
Ku bijyanye n’imbogamizi bahura nazo, Musoni avuga ko bagifite ikibazo cy’amikoro mu gukora kinyamwuga kugirango bagere kuri bwa bworozi kijyambere, harimo kuba ziba ahantu heza, zikurikiranwa neza n’ibindi bituma zigira imibereho myiza.
Ati” Imbogamizi ya mbere mu buryo bw’ubworozi bwa kijyambere ni amikoro, iyo amafaranga ahari wabikora, kuko urabona ibi biraro birahenze, n’icyororo cya kijyambere rwose kiracyahenze, ariko turateganya ko ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda mu minsi mike kizagabanuka.”
Musoni avuga ko icyo basaba Leta n’abashoramari mu by’ubuhinzi ari ukoroshya uburyo icyororo kibonekamo, bongera ibigo bigitanga ndetse hakabaho uburyo aborozi bashobora koroherezwa kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yabo, cyane ko ibigo by’imari byinshi kugeza ubu bitarumva ikijyanye no gutanga inguzanyo ku borozi by’umwihariko ab’inkwavu.
Musoni avuga ko ikigo cye bakorana n’abakozi bari hagati ya 35 barimo icyenda bakora mu buryo buhoraho, n’abandi bakora ku ruganda rukora ibiryo by’aya matungo no mu bindi bice bakoreramo ndetse bose hamwe 75% ni urubyiruko.
Uretse kandi kuba urukwavu rutanga umusaruro w’inyama, ibisigazwa byazo birimo amahurunguru n’amaganga biri gukorwaho ubushakashatsi ku buryo umworozi yajya abona 60% y’inyungu ku nkwavu iturutse ku bisigazwa byazo nyuma yo gukuraho inyama, ndetse usibye n’ibi n’impu zayo zifashishwa mu gukora imyambaro n’ibindi bikenerwa buri munsi.
Musoni avuga ko intego y’ikigo cyabo ari uguteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere bwifashisha ikoranabuhanga, bigafasha aborozi kubona inyungu irambye kandi bigatanga umusaruro urambye mu gihe kirekire.





AMASHUSHO: Mukundente Jean Bernard