sangiza abandi

2024/2025 :  Urwego rw’umuvunyi rwagaruje  umutungo w’arenga Miliyari 1.3 Frw

sangiza abandi

Urwego rw’Umuvunyi  rwagaragaje ko  mu mwaka wa 2024 -2025, hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu ungana  n’arenga   miliyoni 1.3 Frw ,  kuri miliyari ebyiri  yagombaga kugaruzwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025 ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/25 n’ibikorwa biteganyijwe mu 2025/26.

Umuvunyi Mukuru ,Nirere Madeleine, yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2014-2025, umubare w’amafaranga yagarujwe asaga miliyari 15 na miliyoni 441 , yiyongeraho ibihumbi birenga bitatu  na Magana arindwi by’amayero, kongeraho ibihumbi birenga 14 na Magana arindwi by’amadolari , kongeraho umutungo ufite agaciro kangana  na miliyoni zirenga 100 Frw.

Umuvunyi wakiriye ibibazo bitandukanye

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibibazo abaturage bahaye Umuvunyi haba mu nyandiko no mu gihe babasuye muri gahunda yo kurwanya ruswa byiganje mu nzego z’ubutaka, kutanyurwa n’imikirize y’imanza n’ibindi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yatangaje ko urwego ayoboye mu mwaka wa 2024/2025 rwakiriye ibibazo 2305, birimo 1306 byakiriwe basuye abaturage mu gihe ibyakiriwe mu nyandiko ari 999.

Mu byakiriwe mu nyandiko hakemutse 501 na ho ibyari bigikurikiranwa mu nzego ni 337 mu gihe ibyari bigikurikiranwa n’umuvunyi ni 161.

Ku byakiriwe binyuze muri gahunda yo kurwanya ruswa 1020 byarakemutse na ho 267 byari bigukurikiranwa mu zindi nzego mu gihe 19 byari bigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Iyi raporo igaragaza ko ibibazo by’ubutaka biza imbere   bingana na 393, na ho ibyakemutse ni 207, ibyo kutishimira imikirize y’imanza byari 53, hakemukamo 27, na ho ibibazo byakiriwe bijyanye n’imanza zaciwe n’inkiko zitarangizwa byari 86, hakemurwa 39, ibijyanye no kwimura abantu kubera impamvu z’inyungu rusange byari 106, hakemurwa 53 mu gihe ibirebana n’indi mutungo itari ubutaka byari 45 hakemuka icyenda.

Iyi Raporo Kandi ivuga ko Imanza zishingiye ku karengane zasabiwe gusubirishwamo  zishingiye 39, zakemutse binyuze mu buhuza ni 16, imanza zahakamiwe gusubirishwamo ni 500.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho , rukorana n’izindi nzego.

Ati “ Kugira ngo urwego rw’umuvunyi rukore inshingano zarwo ntabwo rukora rwonyine. “

Yakomeje ati “ Urwego rw’umuvunyi ku bufatanye n’izindi nzego, rwageze ku ntego yarwo ku mwaka w’ingengo y’imari , umwaka waranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga , gukemura ibibazo by’abaturage,gukumira ibyaha bya ruswa ndetse no kugenzura imyekanisha mutungo.”

Photos:

Photos: Nsengiyumva Joseph

[fluentform id="3"]