Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko ibibazo bijyanye n’ubutaka byihariye 38% by’ibibazo byose rwakiriye mu mwaka wa 2025/2026.
Ibi byagarutsweho ku wa 22 Ukwakira 2026, ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2025/2026 n’ibyo ruteganya gukora mu mwaka wa 2026/2027.
Nirere yagaragarije Abadepite n’Abasenateri ko mu mwaka wa 2025/2026, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu nyandiko ibibazo 255 bifitanye isano n’ubutaka, bingana na 38% by’ibibazo byose rwakiriye muri rusange muri uwo mwaka.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko ibibazo byinshi by’ubutaka bishingiye ku makimbirane aterwa no kurengerana, kugura ubutaka nta buyobozi buhari cyangwa nta masezerano yanditse, uburiganya, kutimura ibyangombwa by’ubutaka ngo bijye ku muguzi mushya n’ibindi.
Yagize ati: “Usanga, nk’urugero, mu mijyi ibibazo byinshi ari amakimbirane hagati y’abantu bari kubaka. Hari kandi no guhererekanya ubutaka: ugasanga hari abantu baguze ubutaka kera ntibahindure ibyangombwa byabwo, cyane cyane mu byaro. Hashobora gushira imyaka icumi, ubutaka bukongera kugira agaciro, uwabugurishije akabugurisha undi muntu cyangwa akavuga ko bamuhenze.”
Nirere yavuze ko ibibazo by’ubutaka byakurikiwe n’ibirebana n’imanza zaciwe n’inkiko ariko ntizirangizwe, bingana na 13% by’ibibazo byakiriwe, ndetse n’ibirebana no kutishimira imikirize y’imanza, bingana na 12%.
Muri rusange, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 3.106 muri uwo mwaka. Muri byo, 2.212 byarakemuwe, 388 bikaba bigikurikiranwa n’inzego bireba, mu gihe 506 bigisesengurwa n’Urwego rw’Umuvunyi.
Abasenateri babajije ingamba zafashwe mu gukumira ikoreshwa nabi ry’uburenganzira bwo kuregera Urwego rw’Umuvunyi. Bagaragaje ko hari aho usanga abantu batinza nkana irangizwa ry’imanza, bitwaje ko batishimiye imikirize yazo bakagana Umuvunyi, bigatuma abandi batinda kubona ubutabera kandi bafite ibimenyetso bifatika.
Bagaragaje kandi ko ruswa ikomeje kuba imwe mu nzitizi zituma ubutabera budatangwa ku gihe, ndetse ikaba ishobora no gutuma ibirego bigera ku Muvunyi byiyongera.
Ku bijyanye n’ubutaka, bagaragaje ko ruswa yageze kuri 36% mu mwaka wa 2025/2026, ivuye kuri 26% mu mwaka wari wabanje, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) buzwi nka CRC.
Bavuze kandi ko akarengane kageze kuri 31,2%, kavuye kuri 28,9%, basaba ko hafatwa ingamba zihariye zo kugabanya iyi mibare ikomeje kwiyongera.
Ku bijyanye no kumenyekanisha umutungo, raporo yagaragaje ko byakozwe ku kigero cya 99,9%. Icyakora, igenzura ryagaragaje ko hari abayobozi ba Leta 11 batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo.
Muri abo, batandatu bakorewe raporo zashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo zikorerweho iperereza, mu gihe abandi batanu bagikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko imwe mu ngamba zafasha kugabanya umubare w’imanza ari ugushyira imbaraga muri gahunda zo gukemura ibibazo n’amakimbirane hatabaye ngombwa ko hitabazwa inkiko, binyuze mu nzira zizwi nk’ubuhuza.










