sangiza abandi

Abahinzi n’aborozi mu Rwanda baracyaseta ibirenge mu kugana serivise z’ubwishingizi

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko abahinzi n’aborozi mu Rwanda bakomeje kugenda biguruntege mu kugana serivise z’ubwishingizi ahanini bituruka ku myumvire ikiri hasi y’abari muri uru rwego batarasobanukirwa n’akamaro ko gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo.

Ibi byatangajwe na Joseph Ntezimana Museruka, umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.

Ntezimana yavuze ko imyumvire y’abahinzi ku bwishingizi igenda izamuka, ariko ko hakiri urugendo rwo gukangurira abahinzi b’ibindi bihingwa gusobanukirwa akamaro kabwo.

Yagize ati: “Icyo dushima ni uko uko iminsi igenda ishira, imyumvire igenda izamuka. Urugero, ku gihingwa cy’umuceri, 98% by’abawuhinga bafite ubwishingizi. Umusaruro byatanze ni uko ibigo by’imari bitanga inguzanyo bitagisaba umuhinzi indi ngwate iyo afite ubwishingizi.”

Yasobanuye ko kuva gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira muri Mutarama 2019, amafaranga abahinzi n’aborozi bishyura mu bwishingizi yazamutse cyane, ava kuri miliyoni 150 Frw agera kuri miliyari 5 Frw.

Mu 2025, abahinzi n’aborozi bishyuye amafaranga agera kuri miliyari 2,9 Frw y’ubwishingizi. Ntezimana yavuze ko aya mafaranga afasha kurinda abahinzi n’aborozi igihombo gishobora guterwa n’ibiza n’izindi mpanuka zangiza ibihingwa cyangwa amatungo.

Ati: “Mu mwaka ushize, abahinzi n’aborozi bishyuye miliyari 2,9 Frw. Bivuze ko iyo hatabaho ubwishingizi, ibihingwa n’amatungo bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyari 3 Frw byari kuba byaragize igihombo batishingiye.”

Nubwo gahunda y’ubwishingizi imaze gutera imbere, Ntezimana yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abahinzi n’aborozi benshi barusheho kuyitabira no kubona ubufasha igihe bahuye n’ibihombo.

Yagaragaje ko ku mugabane wa Afurika, abahinzi bafite ubwishingizi bangana na 3% by’abahinzi bose, mu gihe mu Rwanda bageze kuri 6% mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.

Yagize ati: “Urebye ku mugabane wa Afurika, abahinzi bafite ubwishingizi ni 3% by’abahinzi bose bari kuri uyu mugabane, mu gihe mu Rwanda tugeze kuri 6%.”

Mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) no muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PST5), u Rwanda rwihaye intego yo kugeza ku kigero cya 30% abahinzi n’aborozi bafite ubwishingizi mu 2029.

Imwe mu mbogamizi zikigaragara ni imyumvire y’abahinzi bamwe bumva ko ubwishingizi buhenze. Icyakora, Leta yashyizeho nkunganire igamije kuborohereza kubona ubwo bwishingizi ku giciro gito.

Uko gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ikora

Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu Rwanda butangwa binyuze muri gahunda ya Leta yitwa “Tekana, urishingiwe muhinzi-mworozi”, yatangijwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2019.

Iyi gahunda yatangiriye ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, ibishyimbo, soya, imyumbati n’imiteja mu gihe ku matungo ari inka, ingurube n’inkoko.

Binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Leta y’u Rwanda itanga nkunganire ingana na 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, mu gihe umuhinzi yishyura 60% asigaye.

Iyo umuhinzi ahuye n’igihombo, atanga raporo kugira ngo hakorwe igenagaciro ryacyo. Amafaranga y’indishyi yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 15 nyuma y’igenagaciro.

Kugeza ubu, iyi gahunda imaze kwitabirwa n’abahinzi n’aborozi barenga 200.000. Mu gihe ubwitabire bw’abahinzi b’umuceri buri ku kigero cyo hejuru, abahinzi n’aborozi bafite ubwishingizi mu gihugu hose baracyari kuri 6%, intego ikaba ari ukubageza kuri 30% bitarenze mu 2029.

MINAGRI yavuze ko 98% by’abahinzi b’umuceri mu Rwanda bafite ubwishingizi

Photos:

[fluentform id="3"]