sangiza abandi

Dr. Gahima Manasseh yahawe inkoni yo kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda

sangiza abandi

Dr. Gahima Manasseh yimitswe nka Arikiyepisikopi wa gatanu akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, nyuma yo gutorwa tariki 11 Nzeri 2026, asimbuye Dr.Mbanda Laurent wari muri izi nshingano kuva mu 2018.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 25 Ukwakira 2026, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu izina rya Perezida Kagame.

Minisitiri Nsengiyumva, yashimye Musenyeri Dr Laurent Mbanda, wari umaze imyaka 8 ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR].

Yashimye kandi Dr. Gahima ufashe izi nshingano, ashimangira ko ubunararibonye bwe n’imirimo itandukanye Yindi yagiye ashingwa kandi akayikora neza ari impamba idashidikanwaho izamuherekeza muri izo nshingano nshya zo kuyobora EAR.

Ati “Kuba Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryaragutoranyije mu bandi Bepisikopi benshi ni ikimenyetso cy’ubushobozi ryakubonyemo n’ikizere rigufitiye ko uzasoza neza inhsingano zikomeye zo kuriyobora.”

Musenyeri, Nyiricyubahiro Dr. Gahima yari asanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini. Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ‘Conseil Protestant du Rwanda’ (CEPR).

Musenyeri Gahima w’imyaka 56, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyamye na teworojiya.

Photos:

[fluentform id="3"]