Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje umurage ukomeye Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne asigiye abanyarwanda, wo kudaheranwa n’agahinda.
Yabigarutseho mu buhamya yatanze mu muhango kumuherekeza, wabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira, 2026. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis, ashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.
Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne ari mu kiragano cyahuye n’amateka mabi y’u Rwanda kugeza ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe ababyeyi, ariko akaba ataraheranwe n’ayo mateka.
Yagize ati “Igikomeye adusigiye ni ubudaheranwa. Ntiyaheranwe n’ayo mateka ahubwo yarahanuye, yarigishije, yatubereye icyitegererezo.”
Yagaragaje ko Nyiranyamibwa yerekanye ko no mu bihe bibi umuntu ashobora guharanira ishyaka, agaharanira ubuntu, akarangwa n’indangagaciro z’ubwangamugayo, ubutwari ndetse n’umurav n’urukundo.
Yagize ati “Ntabwo Suzanne apfuye, ariho. Ni urugendo natwe tuzakora, ikiza ni ukugenda wemye, usize indangagaciro nk’izo assize.”
Mu gusezera bwa nyuma Nyiranyamibwa Suzanne, abahanzi batandukanye bakoranye na we, bavuze ko asize icyuho gikomeye ariko ko bazagerageza kusa ikivi cye.
Mariya Yohana yagize ati “Twebwe tubuze intwari yacu, tubuze inshuti kuko ibyo yakoraga byose byair bikwiye kandi yabikoreraga u Rwanda.”
Nyiranyamibwa witabye Imana ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse n’ubu zigikoreshwa cyane cyane izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Zimwe muri zo harimo; Telefoni ko ititaba, Nimuberwe bakobwa, Ese mbaze nde, Ndavunyisha, Ibuka, Gira ubuntu, Amahoro, Turaje Rwanda n’izindi nyinshi.











