sangiza abandi

Rayon Sports FC na APR FC zatashye imbubute

sangiza abandi

Amakipe ya Rayon Sports FC na APR FC yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yasezerewe atarenze amajonjora ngo agere mu cyiciro cy’amatsinda yarotaga.

Aya makipe yombi yakiniye rimwe imikino yo kwishyura y’Ijonjora rya Kabiri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, ndetse birangira yose asezerewe dore ko imikino ibanza yabereye i Kigali, yayitsinzwe.

Rayon Sports yakinaga CAF Confederations Cup, yasezerewe na Black Bulls yo muri Mozambique, ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Ni nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Largy Arena, mu gihe i Kigali Rayon Sports yari yatsinzwe 2-0.

Ibitego bibiri bya Rayon Sports byabonetse muri Mozambique, byatsinzwe na Iradukunda Elie Taou ndetse na Muderi Akbar.

APR FC yo yakinaga Champions League ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika, yasezerewe itsinzwe imikino yombi na Zamalek SC yo mu Misiri, igiteranyo cy’ibitego 2-0.

Mu mukino wo kwishyura wabereye i Cairo, APR FC yatsinzwe igitego 1-0, gisanga icyo yatsindiwe i Kigali mu mukino ubanza.

Ibi bivuze ko APR FC ikomeje kurota amatsinda ya CAF Champions League ariko inzozi zikanga kuba impamo, mu gihe Rayon Sports yakandagiye rimwe mu ya CAF Confederation Cup muri 2018, imaze imyaka 8 itabasha kuyasubiramo.

Abakunzi b’umupira w’amaguru biheyebe aya makipe ntibishimiye uyu musaruro ariko amakipe ubwayo nta ko atagize dore ko mbere y’iyi mikino yose yari yagerageje ibishoboka byose ngo yiyubake mu nguzi zose ariko bikanga.

Aya makipe aragaruka i Kigali gutegura no gukomeza gukina Shampiyona y’u Rwana “BK Pro League’. APR FC izasubira mu kibuga isura Bugesera FC ku wa 27 Ukwakira 2026, mu gihe Rayon Sports FC yo izakira Mukura VS&L ku wa 28 Ukwakira 2026.

Rayon Sports FC yasezerewe na Black Bulls yo muri Mozambique, muri CAF Confederation Cup
APR FC yasezerewe na Zamalek SC yo mu Misiri, muri CAF Champions League

Photos:

[fluentform id="3"]