sangiza abandi

Polisi irashakisha abanyamahanga bane bagaragaye kuri moto imwe

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha abantu bane bagaragaye bari kuri moto imwe ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko nibafatwa bazahanwa.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X agaragaza abantu bane bari kuri moto ifite pulake RE776F, bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umuturage witwa Tuyisenge Jean Pierre ni umwe mu bagaragaje impungenge kuri iyi moto, asaba Polisi gukurikirana iki kibazo. Yavuze ko uburyo abo bantu bagendagamo bushobora guteza impanuka, anakeka ko bashobora kuba bari basinze.

Mu gusubiza ubutumwa bwe, Polisi y’u Rwanda yamushimiye ku makuru yayihaye, ivuga ko yatangiye gushakisha iyo moto kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.

Yagize iti: “Ibi ntabwo bikwiriye, iyi moto turayishakisha kugira ngo babihanirwe.”

Nyuma yaho, undi ukoresha urubuga rwa X witwa Leonidas yabajije Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) impamvu abo bantu bakomeje kugaragara mu bikorwa nk’ibyo, agaragaza impungenge z’uko bishobora kugira ingaruka ku isura y’u Rwanda.

Mu kumusubiza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abanyamahanga bakoze ibyaha cyangwa andi makosa mu Rwanda babihanirwa nk’abandi bose, ndetse ko hari n’abo igihugu gishobora gusubiza mu bihugu bakomokamo.

Yagize ati: “Oya, si ko bimeze rwose! Abanyamahanga bakoze ibyaha cyangwa andi makosa hano mu Rwanda barahanwa, harimo no gusubizwa mu bihugu byabo. Abagaragaye muri aya mashusho twatangiye kubashakisha, kandi bazahanwa. Byumvikane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Amategeko agenga ikoreshwa rya moto mu Rwanda ateganya ko moto itwara abantu babiri gusa, barimo uyitwaye n’umugenzi umwe. Gutwara abantu barenze umubare wemewe bishobora guteza impanuka no gushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Polisi y’u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire ishobora guteza impanuka, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Photos:

[fluentform id="3"]