sangiza abandi

Ibanga riba muri Wotameloni utari uzi

sangiza abandi

Wotarmeloni ni rumwe mu mbuto zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu harimo gufasha umubiri kubona amazi menshi, vitamine n’ibinyabutabire bifasha ingingo zawo gukora neza.

Usibye kuba iryoshye kandi igarura akanyabugabo mu gihe cy’ubushyuhe, ubushakashatsi bugaragaza ko ishobora kugira uruhare mu kurinda indwara zitandukanye no gufasha uturemangingo kutangizwa n’ibinyabutabire bimwe na bimwe no kugira uruhare mu mikorere myiza y’umutima.

Amakuru y’imirire atangwa n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuhinzi (USDA) agaragaza ko garama 100 za watermelon zigizwe n’amazi agera kuri garama 91, zitanga kilokalori 30, vitamine C ingana na miligarama 8,1, potasiyumu ingana na miligarama 112 n’ikinyabutabire gifasha kurinda uturemangingo kwangizwa n’ibinyabutabire byangiza umubiri kizwi nka lycopene. 

Wotameloni igizwe n’amazi ku gipimo cya 92%. Ibi bivuze ko ari rwo rubuto rwa mbere ruzwiho gufasha umubiri kugira ubuhehere no kururinda umwuma, cyane cyane mu gihe cy’izuba cyangwa nyuma y’imyitozo ngororangingo.

Kuyirya bifasha kongera amazi umubiri ukeneye mu mikorere yawo, harimo kuringaniza ubushyuhe mu mubiri, gutwara intungamubiri no gufasha impyiko gusohora imyanda. 

Uru rubuto rukungahaye kuri lycopene itanga ibara ritukura ku nyama z’umuntu. Ubushakashatsi bwerekana ko wotameloni ifite lycopene nko ku gipimo cya 40% bifasha kurwanya kwangirika kw’imitsi n’uturemangingo.

Ubushakashatsi bwerekana ko lycopene iri muri wotamelo ishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye, cyane cyane iy’amara n’iy’udusabo tw’intanga ku bagabo izwi nka kanseri ya prostate.

Inzobere mu buvuzi bwa siporo zivuga ko kunywa mililitiro 500 z’umutobe wa wotameloni mbere y’imyitozo ngororangingo , bigabanya uburibwe bw’imitsi mu masaha 24 akurikira.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru American Journal of Hypertension bwerekanye igisate cya wotamelo gipima garama 150 kiba gifite kalori 46. Ibi bituma uru rubuto ruza ku isonga mu mbuto zigabanya ibinure mu mubiri.

Wotameloni ikungahaye kuri Vitamini A na C ku gipimo cyo hejuru aho 

igisate kimwe kiguha 9-11% by’urugero rwa Vitamini A umubiri ukenera ku munsi. Ni mu giha kandi kiguha 12-15% by’urugero rwa Vitamini C ikenerwa ku munsi.

Iyi vitamine ifasha ubudahangarwa bw’umubiri, ikagira uruhare mu gukora kolagene ifasha uruhu n’ibindi bice by’umubiri, ndetse ikanafasha mu gukira kw’ibikomere.

Watarmeloni irimo L-citrulline, aside amine umubiri ushobora gukoresha mu gukora L-arginine, ifasha mu gukora umwuka wa nitric oxide wagura imiyoboro y’amaraso. Ibi ni byo byatumye abashakashatsi bavuga watermelon yafasha kugenzura umuvuduko w’amaraso.

Wotarmeloni ni rumwe mu mbuto zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu

Photos:

[fluentform id="3"]