sangiza abandi

Imbamutima z’abaturage nyuma yo kwitorera ba Mudugudu

sangiza abandi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwitorera abayobozi bashya, bavuga ko babitezeho kubegera, kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo no kubageza ku iterambere bifuza.

Ni nyuma y’amatora y’inzego z’ibanze yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, aho Mukantwari Claudette yatorewe kuyobora Umudugudu wa Nyenyeri, asimbuye Bigirimana Innocent wari usoje igihe cye.

Abaturage bitabiriye amatora bagaragaje ko bishimiye kuba bafite uburenganzira bwo kwitorera abayobozi, bavuga ko bibafasha kumenya abo bazajya bitabaza igihe bahuye n’ibibazo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ni byiza kwitorera umuyobozi kuko bigufasha kumumenya, nko mu gihe wagize ikibazo ukamenya uwo usanga aho kugira ngo ujye gushaka abandi ngo bajyanire ikibazo cyawe hejuru.”

Undi muturage yavuze ko bahisemo abayobozi bizeye ko bashoboye, agaragaza ko babitezeho impinduka zifatika mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko bashyira imbaraga ku mutekano w’abaturage ndetse n’ibintu byabo, imihanda yo mu nsisiro igakorwa neza, abantu bakaba ahantu hari isuku ihagije, hasa neza.”

Nsanzimana na we yavuze ko abaturage bifuza ko abayobozi batowe bazajya babegera, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubishakira ibisubizo.

Ati: “Umuyobozi tuba tumukeneyeho kumenya umutekano. Umuturage yagira ikibazo, yamwitabaza akaba ahari, umuturage ntiyishishe umuyobozi.”

Nubwo Mukantwari Claudette ari we watorewe kuyobora uyu mudugudu, bamwe mu baturage bifuzaga ko Bigirimana Innocent yakomeza kubayobora. Icyakora, yahisemo kutongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Umudugudu, ahubwo yiyamamariza kuba ushinzwe amakuru n’amahugurwa mu mudugudu.

Bigirimana yavuze ko mu gihe yamaze ayobora Nyenyeri, bashyize imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, kubashishikariza kwigira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

Yagize ati: “Umudugudu wa Nyenyeri ni umudugudu mwiza cyane ufite icyerekezo cy’iterambere. Nk’uko mubibona, uri hejuru ku musozi. Twakoze imihanda, twigisha abaturage kwigira no kumva ko bagomba kwishakamo ibisubizo.”

Yongeyeho ko abaturage bashishikarijwe kugabanya amafaranga bakoresha mu nzoga, bakayashora mu bikorwa bibateza imbere, ndetse n’ababyeyi bagakangurirwa gushyira imbaraga mu burezi bw’abana babo.

Yasobanuye ko hari ababyeyi bumvaga ko kuba batize ari impamvu ituma na bo batagomba gushakira abana babo uburezi, ariko ubuyobozi bukabigisha ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abana babo bige.

Ati: “Twabashyize mu matsinda, ayo matsinda akabafasha kwishyura mituweli, akabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana, ugasanga umuturage afite amafaranga yazigamye.”

Bigirimana yavuze ko icyemezo cyo kutongera kwiyamamaza cyashingiye no ku miterere y’Umudugudu wa Nyenyeri, ugizwe n’ibice bibiri bitandukanye. Yasobanuye ko igice gisa n’icyaro gikeneye ubukangurambaga n’amahugurwa menshi, mu gihe mu gice cy’umujyi abaturage bahita bumva gahunda bagejejweho bakazishyira mu bikorwa.

Abaturage bazongera kwitorera abayobozi mu matora yo ku rwego rw’umudugudu ateganyijwe tariki 31 Ukwakira 2026.

Batanu batorewe kuyobora umudugudu wa nyenyeri

Photos:

[fluentform id="3"]