Ingabo z’umuryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC ziri mu butumwa mu burasizuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, zemeje ko ziri gucyura abasirikare bayo zibakuye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Tariki ya 29/04/2025 nibwo hatashye icyiciro cya mbere cy’abasirikare buriya muryango wa SADC ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu ntambara yo mu Burasizuba bwa Congo birimo imbunda n’ubwato.
Binyuze mw’itangazo SADC imaze gushyira hanze yagize iti: “Ingabo zacu ziri gutaha zikoresheje umuhanda unyura mu Rwanda, zikabona gakomereza mu bihugu zaturutsemo.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ziriya ngabo ziri kuva mu bigo zabagamo i Goma, zigakomereza ku mupaka mu nini uzwi nka Grand-Barriere. Ari nabwo zihita zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yuko zinjira muri Tanzania.
SADC yanavuze ko ibyo gucyura abasirikare bayo ari igikorwa cyubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Ndetse kandi yongeraho ko kuzicyura bijyanye n’amasezerano abayihagarariye mu rwego rwa gisirikare bagiranye na M23 ubwo bahuriraga i Goma tariki ya 28/03/2025.
Izi ngabo kandi zavuze ko zizakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye.
Tubibutsa ko ingabo za SADC zageze mu burasizuba bwa Congo mu kwezi k’ukuboza umwaka wa 2023, zikaba zigizwe n’ingabo zaturutse Malawi, Tanzania na Afurika yepfo.
Bivuze ko zari zihamaze umwaka n’igice, usibye ko zitigeze zibasha kugera ku ntego z’ubutumwa bari bajemo bwo kubuza umutwe wa M23 gufata umugi wa Goma kuko byarangiye ufashwe taliki 28 Mutarama 2025.