Ubwoba ni bwinshi mu mugi wa Uvira barikanga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bivugwa ko bageze mu bice biherereye muri iyi teritware ya Uvira na Fizi.
Ni amakuru yiriwe avugwa mu mujyi wa Uvira ku kuruyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, aho bamwe bagaragazaga ko abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho ko baje gufata uyu mugi.
Nkuko amakuru aturuka Uvira abyemeza nuko batangiye kubona abarwanyi b’umutwe wa M23 muri Sange, ndetse no mu misozi ya Uvira uturutse i Ndondo ya Bijombo.
Agace ka Sange ni kamwe mu duce dutuwe cyane tugize ikibaya cya Rusizi ho muri teritware ya Uvira.
Ku rundi ruhande iKibaya cya Rusizi cyose kiracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ndetse naho muri Sange haracyari Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi na FARDC.
Mu minsi itatu ishize abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce duherereye muri teritware ya Walungu duhana urubibi na teritware ya Uvira, kandi twegereye cyane iki Kibaya cya Rusizi.
Bivugwa ko bashobora gukomeza urugamba bakaba bakwigarurira ikibaya cya Rusizi n’umugi wa Uvira aho abarwana ku ruhande rwa Leta rbaturukamo bagaba ibitero mu duce tugenzurwa n’uyu mutwe wa M23.
Kurundi ruhande hari abandi barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho baturutse muri Fizi kandi ko nabo baje gutera Uvira kugira ngo naho bahigarure nkuko bagaruriye Minembwe, Mikenke kandi ngo baje bambaye umwamboro w’ingabo z’u Burundi bekomereza i ka Kuku, Tubuki, Kilumbi, Kanguli, Lusuku no kwa Mulima.
Bageze ahitwa Kichula bafata inzira y’ishyamba bafata urugendo rurerure bagana mu Bibogobogo mbere yuko bagera hano i Uvira.”
Ariko nyamara nubwo aya makuru agaragaza ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 ko bageze muri biriya bice byavuzwe haruguru biriya bice bindi biracyagenzurwa n’ingabo z’u Burundi iza FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bikaba bigaragara ko hagiye kuba urugamba rukomeye.