Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu  mu gihe cy’imyaka 18, ndetse iki cyemezo kikaba gishobora kumushyira imbere y’ubutabera bwa gisirikare.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaherukaga gusaba Sena ya RDC kwambura Kabila ubudahangarwa yari afite, kugira ngo rubone uko bumukurikiranaho ibyaha bitandukanye rumurega birimo kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi, ubugambanyi ndetse no kuba mu mutwe ukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Abasenateri 88 batoye bashyigikira icyifuzo cyo kumwambura ubudahangarwa, batanu baracyanga, naho amajwi atatu aba impfabusa.
Ibi byabaye nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru bwa gisirikare isabye ko Kabila akurwaho ubudahangarwa yari afite nka Senateri uhoraho.
Ibi byakurikiye ibaruwa yandikiwe Kabila, tariki ya 19 Gicurasi 2025, na Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, imutumira ngo aze kwisobanura ku byaha ashinjwa, ariko ntiyitaba iyo nama yaberaga mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.
Kabila, wavuye ku butegetsi mu 2019, amaze igihe kinini atavugwaho rumwe n’ubutegetsi buriho. Guhera mu 2023, yatangiye kwibasirwa, ndetse mu mpera z’uwo mwaka ahungira muri Afurika y’Epfo. Ibyaha ashinjwa birimo ibyo gukorana n’umutwe wa AFC/M23, cyane cyane nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Mujyi wa Goma uri mu maboko y’uyu mutwe, muri Mata 2025.
Ubutabera bwa gisirikare burateganya kumukurikirana ku byaha byafashwe nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.