Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinjije Perezida Felix Tshisekedi wamusimbuye kuba nyiribayazana w’ibibazo byose Congo ifite no kuba ubutegetsi bwe bugendera ku bihuha.
Ibi yabitangaje mw’ijambo yaraye atanze mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu aho yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye kubihuha buvuga ko yagiye i Goma bunatangira kumukurikirana mu nkiko.
Joseph Kabila muri iki kiganiro yemeje ko atagiye i Goma ariko ko agiye gutegura kujyayo.
Yavuze ko kutavuga byari gutuma haricyo yazahora yishinja atakoreye abaturage, anavuga ko abaturage ba RDC bari mukaga kubera ubutegetsi bubi bubayoboye.
Avuga ko mu mwaka wa 2019, aribwo yavuye ku butegetsi asiga igihugu kiri hamwe, gifite amahoro, nta myenda gifite kandi igisirikare gikomeye ndetse n’inzego z’ubutegetsi zihamye.
Nyamara ngo nyuma mu myaka yakurikiyeho igihugu cyahise cyinjira mu miyoborere mibi irimo induru, akavuyo no kudakurikiza amategeko, gusuzugura abaturage ndetse n’intambara z’urudaca.
Joseph Kabila kandi yashinje Tshisekedi gucamo abaturage ibice, gutegekesha icyene wabo, gukoresha abacanshuro, n’ibindi byakenesheje Congo.
Yanavuze ko atazatatira indahiro yarahiye nk’umusirikare, avuga ko agiye gufatanya n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo batereranywe na Leta, agasaba ko yabitaho kuko nabo bakeneye ko abana babo biga.
Mu ngingo yatanze, Kabila yavuze ko leta iriho igomba guhagarika intambara, igashyira ubuyobozi mu gihugu hose, ikagendera ku mategeko, ikunga Abanye-Congo bakaba umwe, igateza imbere igihugu kandi ubukungu bw’iki gihugu ikabucunga neza bugasaranganywa.
Yongeyeho ko igihugu gikeneye kuganira mu buryo buhoraho, let’s ikagarura icyizere mu bafatanyabikorwa ba RDC, kureka gukoresha abacanshuro no gucyura ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu zigasubira iwabo.
Avuga ko mu gihe ubutegetsi bwakora gutyo, igihugu cyahita kiva mu kaga kirimo kimanuka mu manga.
Joseph Kabila atangaje ibi mu gihe Sena ya RDC yamwambuye ubudahangarwa nk’umuseteri ubuzima bwe bwose, nk’uko amategeko y’iki gihugu abiteganya kuwabaye umukuru w’igihugu.