Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyazamutseho 7.3% muri Nyakanga 2025 ugereranyije na Nyakanga 2024.
NISR igaragaza ko iki gipimo cyari kuri 7% muri Kamena 2025, habayemo izamuka rya 0.3% mu kwezi kumwe gusa.
Nk’uko imibare ya NISR ibigaragaza, ibyiciro byazamutse cyane bitewe ahanini n’iby’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% uyu mwaka ugereranyije na 2024, ndetse byiyongeraho 69.6% ugereranyije na Kamena 2025.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize, bigabanuka 3.5% ugereranyije n’ukwezi kwabanje.
Ibinyobwa bisembuye, itabi n’ibindi byazamutseho 12.2% uyu mwaka, ndetse na 3.6% ugereranyije na Kamena 2025, ubwikorezi buzamukaho 7% ku mwaka, ndetse na 2.7% ku kwezi naho amafunguro, icumbi mu mamoteli n’amahoteli bizamukaho 20.1% ku mwaka na 2.1% ku kwezi.
Ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byazamutseho 6.7% ku mwaka, ariko bigabanuka 0.3% ku kwezi, ibiciro by’ibituruka hanze y’Igihugu byazamutseho 9.3% ku mwaka, byiyongeraho 1.4% ku kwezi.
Ibiciro by’ibicuruzwa bibora vuba nk’imbuto, imboga n’ibindi bimara igihe gito byazamutseho 7.4% ugereranyije n’umwaka washize, ariko bigabanuka ho 4.4% ugereranyije na Kamena. Ibiciro by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 3% ku mwaka na 1.7% ku kwezi.
NISR ivuga ko hakuwemo ibiciro by’ibicuruzwa bimara igihe gito by’imboga n’imbuto, igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro cyazamutseho 7.7% uyu mwaka, kandi kizamuka 1.5% ugereranyije na Kamena 2025.





