Amakipe y’Igihugu ya Basketball mu batarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa yamenye amatsinda aherereyemo mu Gikombe cya Afurika, FIBA U16 AfroBasket 2025, kizabera mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Nzeri 2025.
FIBA U16 AfroBasket 2025 izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 2-14 Nzeri 2025 muri Petit Stade i Remera no muri BK Arena.
Mu Ngimbi, u Rwanda ruri mu Itsinda rimwe na Sierra Leone, Tunisia na Uganda.
Muri iki cyiciro hazitabira ibihugu 12 birimo u Rwanda ruzakira irushanwa. Ibindi ni Angola, Cameroun, Ivory Coast na Misiri biri mu Itsinda A ndetse na Guinea, Liberia, Mali na Maroc biri mu Itsinda B.
Mu Bangavu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri kumwe na Tanzania na Tunisia mu Itsinda C.
Itsinda A ririmo Angola, Cameroun, Ivory Coast na Misiri mu gihe Itsinda B ririmo Guinea, Kenya, Mali na Maroc.
Amakipe y’u Rwanda yatangiye umwiherero aho ari gukora imyitozo, akanakina imikino ya gicuti. Kuri ubu aya makipe acumbitse muri CENETRA Hotel iherereye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ku nshuro ya cyenda FIBA U16 AfroBasket igiye gukinwa. Biteganyijwe ko amakipe 2 ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.
U Rwanda rwaherukaga kwakira FIBA U16 AfroBasket mu 2019. Mu irushanwa riheruka kuba mu 2023, Ingimbi z’u Rwanda zegukanye umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62 mu gihe bashiki babo basoreje ku mwanya wa gatandatu batsinze Guinea amanota 54-43.









