sangiza abandi

Umuhanzi Iddo Wurld yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Kontrola”

sangiza abandi

Umuhanzi Nyarwanda Sano Thierry uzwi ku izina rya Iddo Wurld yashyize hanze indirimbo nshya iri mu njyana ya Afro – Fusion yise “Kontrola”.

Iyi ndirimbo yagiye hanze, amajwi n’amashusho ku munsi w’ejo ku wa kane, tariki ya 11 Nzeri, ndetse ubu ikaba yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.

Muri iyi ndirimbo ‘Kontrola’, Iddo Wurld yitsa cyane ku buzima bw’urukundo, aho aba asaba umukunzi we kumuba hafi akamwitaho, kuko iyo amaze igihe batabonana cyangwa ibyabo bitameze neza bituma yumva atameze neza.

Ati “  Urabibona I need you, I need you to be my kontrola  look what I’ve got into , got into because I Miss yah” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “ Urabibona ko nkukeneye, ndagukeneye ngo umbere umuyobozi reba uko nabaye, uko nabaye kubera ku kubura.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi yifashishije inkumi y’ikimero mu rwego rwo gutambutsa neza amarangamutima ye.

Umuhanzi Iddo Wurld ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Afro – Fusion, ikomatanyiriza hamwe ubuhanzi gakondo ndetse n’ubugezweho burimo injyana nka Jazz, Pop ndetse na Soul.

Iddo Wurld mu muziki we ahuza ibikoresho gakondo by’umuziki Nyarwanda birimo nk’inanga ndetse n’ikembe, akabihuza n’umuziki wa kizungu, maze akiyandikira mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’Icyongereza

Usibye indirimbo Kontrola yashyize hanze, uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zirimo: Run Away, Magulu, Dreams ndetse n’izindi nyinshi.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ” KONTROLA”

Photos:

[fluentform id="3"]