Rwanda Premier League yemeje gusubukura Shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yarasubitswe kubera imikino y’ikipe y’Igihugu y’Amavubi.
Ni umwanzuro wemejwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, mu nama y’ubutegetsi ya Rwanda Premier League yahuriwemo n’abayobozi b’amakipe 18, barimo 16 b’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’ababiri bo mu kiciro cya kabiri.
Rwanda Premier League yamenyesheje FERWAFA ko Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 18-26 Ukwakira 2024, hakinwa umunsi wayo wa gatandatu.
Abayobozi bitabiriye iyi nama bahurije ku kuba Shampiyona yasubukurwa mu rwego rwo kwirinda ibirarane byinshi.
Hemejwe ko amakipe azajya atanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’Amavubi hagendewe ku minsi iteganywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho kuba ku byifuzo by’Umutoza Frank Spittler Torsten wifuza ko yajya ababona iminsi 12 mbere y’umukino.
Imikino izatangirana n’impera z’iki cyumweru ni uzahuza Etincelles n’Amagaju FC, Musanze FC na Mukura VS, Muhazi United na Rutsiro FC, Police FC na Gorilla FC.
Hari kandi Marines FC izahura na Kiyovu Sports, AS Kigali na Visions FC, Rayon Sports na Bugesera FC na APR FC na Gasogi United.





