sangiza abandi

Abaramyi Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bakoze ubukwe

sangiza abandi

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa  na Sharon Gatete basezeranye kubana akaramata.

Ni ubukwe bwabaye  ku munsi w’ejo , tariki ya 17 Ukwakira 2025 aho imihango yose y’ubukwe irimo : Gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no gushyingirwa  yabereye umunsi umwe.

Chryso Ndasingwa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’ubukwe bwe n’umufasha we , maze ayaherekesha ijambo riboneka mu migani ibice 18 umurongo wa 22 aho hagira hati “ Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Aaaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”

Aba  bombi  bakoze ubukwe mu gihe ,  tariki ya 4 Nzeri   2025 , bari basezeranye imbere y’amategeko .

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Ndasingwa na Sharon bamenyanye muri 2015, nyuma y’imyaka icyenda ari inshuti bisanzwe,aba bombi baje guhitamo gushyira ubushuti  bwabo ku y’indi ntera maze muri 2024 binjira mu nzira y’urukundo.

Tariki  21 Kamena 2025, umuryango wa Chryso Ndasingwa wafashe irembo mu muryango wa Sharon Gatete.

, Nyuma y’iminsi ine , tariki ya 25 Kamena 2025, Chryso yaje kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Sharon Gatete amusaba ko yazamubera umufasha undi na we abyemera atazuyaje.

Nyuma y’ibyo, ku cyumweru tariki 29 Kamena 2025 , aba bombi baje kwerekanwa nk’umuryango mushya witegura kurushinga,  imbere y’imbaga y’abakirisitu basengera mu rusengero rwa New Life Bible Church.

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete mu busanzwe ubu bukwe bwabo bwari buteganyijwe kuba tariki 22 Ugushyingo 2025, gusa bwaje kwimurwa bitewe n’igitaramo cy’’imbaturamugabo aba baramyi bazakorera mu Bubiligi  tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Aba bombi bakaba biyongereye ku yindi miryango y’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu muziki Nyarwanda, ibana kandi ikanakora umuziki barimo James na Daniella, Jado Sinza na Esther, Ben na Chance , Bishop Gafaranga na Anet Murava.

Sharon na Chryso bamaze gukorana indirimbo ebyiri zirimo : Yanyishyuriye na Wera Wera Wera.

AMAFOTO Y’UBUKWE BWABO

BARI BAMAZE IMYAKA 9 BAKUNDANA

Photos:

[fluentform id="3"]