Abanyarwanda basaga 300 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, baherutse gutahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye kwigishwa ku Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Aba Banyarwanda ni abari bamaze imyaka irenga 30 batuye mu Burasirazuba bwa RDC, bakaba barahisemo kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda kubushake.
Aba Banyarwanda binjirira ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC wa ‘La Corniche’, bagakomereza mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho baba batujwe mu gihe bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabazi n’Ibikorwaremezo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, aba Banyarwanda batangiye guhabwa amahugurwa ku Bumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umushakashatsi, Dr. Emmanuel Hakizimana, ku wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, yasobanuye Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka, inkomoko y’inyigisho zivangura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabasobanuriye kandi Ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, uko bwaje gusenyuka indangagaciro z’umuco Nyarwanda zigatakara n’urugendo rwo kongera kubwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inyigisho zihabwa aba Banyarwanda batahutse zigaruka cyane ku buryo bagira uruhare mu iterambere no kubaka sosiyete Nyarwanda itarangwamo amacakubiri.
Aba Banyarwanda batashye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, agamije gucyura impunzi z’impande zombi ku bushake.
Gatabazi Jean Marie Vianney nk’umwe mu bagize inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yifashishije urubuga rwa X, yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa bikomeje gutangwa no ku bahoze muri FDLR bari i Mutobo.
Avuga ko bo batangiye gutegurirwa imikino, imyidagaduro, ubusabane bibahuza mu bikorwa by’iterambere n’abaturage, ndetse banasura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwaremezo bimaze kugerwaho.





