Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku biro bya Imbuto Foundation, Madamu Rachel Chebet Ruto, umugore wa Perezida wa Kenya, William Ruto, wagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Aba bayobozi bombi bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo, aho baganiriye ku mikorere n’uruhare rwa Imbuto Foundation mu nzego z’ubuzima, uburezi ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abagore n’abakobwa.
Mu rwego rwo kumwereka ibikorwa bya Imbuto Foundation, Madamu Rachel Ruto yanatemberejwe mu Irerero rya ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.
Nyuma y’aho, Madamu Rachel Ruto yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziharuhukiye.
Mu butumwa Madamu Rachel Ruto yasangije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byibutsa Isi ko ifite inshingano zo kwimakaza amahoro n’ubumuntu.
Ni inshuro ya mbere Madamu Rachel Ruto agiriye uruzinduko mu Rwanda, gusa ku rundi ruhande Perezida William Ruto we yaherukaga gusura u Rwanda muri Mata 2023, ndetse icyo gihe hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.










