Muzungu Gerard wahawe kuyobora byagateganyo akarere ka Karongi, yatangaje ko agiye gushyira imbere ibikorwa byo kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse no kunoza imitangire ya serivisi.
Muzungu Gerald wigeze kuba Meya wa Kirehe yagizwe umuyobozi asimbuye Mukase Valentine uherutse kwegura kuri izi nshingano ku mpamvu ze bwite, ku wa 15 Ugushyingo 2024.
Abandi bayobozi beguriye rimwe ni Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Theophile, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama, nk’uko byemejwe n’iyi nama.
Muzungu Gerard yinjiye muri izi nshingano tariki ya 16 Ugushyingo 2024. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, uyu muyobozi mushya yavuze imigambi afitiye aka karere.
Yagaragaje ko akarere ka Karongi gakunzwe kuvugwamo ibibazo by’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yiteguye guhangana nabyo.
Ati” Hamaze iminsi hagaragaramo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo hari intambwe nini yatewe, haracyari ibisigisigi bikigaragaramo. Ako nk akazi nk’inzego z’ibanze tugomba gukora dufatanyije n’abaturage kugira ngo tugere ku nzira nziza yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”
Muzungu Gerard yashimangiye ko mu bikenewe harimo n’Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, biri mu byo azaha imbaraga.
Ati” Ibindi ni ibizamura imibereho n’ubukungu bw’abaturage b’aka Karere kuko imibereho myiza, ubukungu buteye imbere bw’Akarere bigira uruhare mu gutuma abaturage bahatuye bishima bakanyurwa n’uko babayeho.”
Akomeza ashima ubwiza bwa Karongi, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora, kugira bwa bwiza bugaragara mu ishusho no mu cyerekezo bubashe kugerwaho.
Uyu muyobozi mushya yishimye uko yakiriwe ndetse agaragaza ko nta cyuho kijya kigaragara mu buyobozi, ndetse bari gukora n’inzego zitandukanye kugira ngo abakozi bakenewe bashakwe ku buryo bitazahagarika itangwa rya serivisi.
Yakomereje ku mitangire ya Serivisi agaragaza ko ashyize imbere kureba ahakirimo icyuho, ndetse asaba abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.







