sangiza abandi

Prosper Nkomezi yagiranye ibiganiro  na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi  yishimiye  guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Gatera James , bagirana ibiganiro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2026, Prosper Nkomezi yasangije abamukurikira amafoto ye ubwo yasuraga ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Israel , maze atangaza ko yakiranywe urugwiro .

Ati “ Uyu munsi nishimiye gusura Ambasade y’u Rwanda aho nabonanye na Ambasaderi, Umunyamabanga we ndetse n’Umujyanama we, nishimiye urugwiro nakiranywe ndetse n’ibiganiro byiza twagiranye.”

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUNOTA.com, Prosper Nkomezi yadutangarije ko ibiganiro bye na Ambasaderi Gasaana byibanze ku kunoza imikoranire n’ubufatanye hagati ya Ambasade ndetse n’abahanzi bajya gutaramira muri Israel.

Ati ” Twaganiriye ku gukorana hagati y’abahanzi ndetse na Ambasade, atwemerera ko Ambasade igiye kongera ibitaramo bihuza Abanyarwanda, tukarushaho gusabana.”

Prosper Nkomezi ahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize yakoreye igitaramo gikomeye i Tel Aviv muri Israel aho yahembuye imitima yabitabiriye iki gitaramo cyari cyiswe, Prosper Nkomezi Live in israel .

Binyuze mu ndirimbo ze zirimo Sinzahwema, wanyujuje, nshoboza, urarinzwe, n’izindi nyinshi uyu muramyi yatanze ibyishimo ku bakunzi b’inganzo ye.

Prosper yakoze igitaramo gihembura imitima muri Israel

Photos:

[fluentform id="3"]