sangiza abandi

Huye: umugabo araregwa icyaha cyo gusambanya umwana akanamuhindura umugore.

sangiza abandi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 arasabirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20,nyuma yo kuregwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda aho yari yaramuhinduye umugore.

Icyaha cyabereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye

Uregwa we aravuga ko yabanye n’umuntu mukuru atari umwana kandi yamukundaga

Uregwa yitwa Jean Paul Ndikuryayo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Jean Paul yatashye i saa sita z’ijoro asanga uriya mwana yari yarahinduye umugore aramukubita ndetse aranamwirukana maze umwana ajya gutanga ikirego kuri RIB ko yasambanyijwe akiri umwana ndetse anahindurwa umugore anaterwa RIB nayo irabikurikirana isanga umwana yahinduwe umugore afite imyaka 17 nkuko bigaragazwa n’icyemezo cy’amavuko.

Jean Paul Ndikuryayo aremera ko yabanye n’uriya mwana we akavuga ko yari mukuru afite imyaka 23 ariko nta ndangamuntu yamweretse.

Umucamanza yahise abaza Jean Paul ati”Ibyo urikuvuga twe turabibwirwa n’iki?”

Jean Paul mu gusubiza umucamanza ati”Bazazane indangamuntu ye nimusanga ibyo mvuga ataribyo nzahanwe”

Jean Paul Ndikuryayo uri mu kigero cy’imyaka 27 yakomeje abwira urukiko ko n’ubwo uriya mwana yamufungishije amukunda nk’umugore we.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bwavuze ko batanga ikirego berekanye icyemezo cy’amavuko cy’umwana noneho uregwa nawe yazerekana ibigaragaza ko uwo mwana ari mukuru gusa hashingiwe ko yemera icyaha akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Jean Paul Ndikuryayo yongeye guhabwa ijambo yavuze ko igihano yasabiwe kiremereye agasaba ko yafungurwa akajya kwita ku mwana babyaranye kuko nyina azahita ashaka abandi bagabo maze umwana yabyaye akangara.

Umucamanza yabwiye Jean Paul Ndikuryayo ko yakora ibishoboka byose agashaka icyo cyangombwa cyerekana ko uriya mwana ari mukuru bakazabishingiraho bafata icyemezo, icyo cyangombwa kitaboneka bakazafata icyemezo bashingiye ku bimenyetso bihari.

Umucamanza akazatangaza icyemezo taliki ya 12/03/2026.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka