Tariki ya 24 Werurwe buri mwaka,ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu wizihizwa buri mwaka.Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage b’akarere ka Gasabo, bakoze igikorwa cyihariye kigamije gukangurira abantu bose guhangana n’iyi ndwara.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe turandure igituntu”, hagamijwe gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya igituntu.
Hizihizwa uyu munsi kandi hanapimwe abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu, by’umwihariko abakora imirimo y’ingufu nko mu bwikorezi, ububaji n’indi mirimo ibashyira mu kaga ko guhumeka umwuka wanduye.
Dr Tuyishime Albert, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri RBC, yagaragaje ko ubufatanye bwa buri wese ari ingenzi kugira ngo intego yo kurandura igituntu mu mwaka wa 2035 izagerweho.

Dr Tuyishime Albert, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri RBC
Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kwirinda, kwisuzumisha hakiri kare no gufata imiti uko bikwiye ku barwaye iyi ndwara. Ibi nibyo bizadufasha gutsinda igituntu burundu.”
Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Bacille de Koch, gakwira mu mwuka iyo umuntu uyirwaye akorora, yitsamuye, acira cyangwa avuze, bigatuma abandi bahumeka uwo mwuka bashobora kwandura.
Abaganga bemeza ko igituntu ari indwara ivurwa igakira burundu igihe uyirwaye yubahirije amabwiriza yo gufata imiti neza kandi akayirangiza mu gihe cyagenwe.
Abaturage baributswa ko umuntu ufite inkorora imaze ibyumweru bibiri cyangwa birenga agomba kwihutira kujya kwisuzumisha ku ivuriro rimwegereye, kuko serivisi zo gusuzuma no gutanga imiti y’igituntu zitangwa ku buntu.
Bimwe mu bimenyetso by’igituntu harimo inkorora idakira, umuriro, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, gutakaza ibiro ku buryo bugaragara, kubabara mu gatuza ndetse no gucira igikororwa kivanze n’amaraso.
Muri rusange abanyarwanda bibutswa ko kurandura igituntu bisaba ubufatanye bwa buri wese, binyuze mu kwirinda no kwihutira kwisuzumisha igihe hagaragaye ibimenyetso.






