sangiza abandi

Ku wa 6 Mata 1994: Itangira ry’icuraburindi ku Batutsi 

sangiza abandi

Ku wa 6 Mata 1994 ni itariki yatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho uyu mugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa kuva ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyiraga imbere politiki y’ivangura.

Uyu mugambi watangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal aho byabaye urwitwazo rwo gutangira hagunda yo gutsemba Abatutsi.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira mu ijoro rya tariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho za bariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Abatutsi ba mbere Interahamwe n’abasirikare bashatse kujya kwica, ni abari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera, ahafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR.

Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu nk’uko igitabo cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyitwa ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda’, kibigaragaza.

Kuri iyo tariki kandi nibwo major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Icyo gihe kandi ni bwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. 

Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no kwimakaza amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata kandi mu duce two mu mujyi wa Kigali nka  Kacyiru na Kimihurura, interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni na ko kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu gihugu, Abatutsi batangira kwicwa dore ko Leta yari yabujije abaturage bose guhunga.

Muri iryo joro kandi Radiyo Rwanda na RTLM byacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora Theoneste wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal.

Iryo tangazo ryasabaga abaturage kuguma mu ngo zabo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwica Abatutsi bose hatagize uhunga, muri ako kanya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi.

Muri iryo joro, hatangiye gahunda yo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta yateguraga Jenoside n’abari bafite imitekerereze ishyira imbere ubumwe. Abo barimo Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana na Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda, bishwe mu masaha ya mu gitondo ya tariki ya 7 Mata 1994.

Tariki ya 07 Mata 1994, habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rw’igihugu, yitabirwa n’abanyapolitiki n’anayobozi n’ingabo barimo; Colonel Eprem Setako, Harerimana Emmanuel wari burugumesitiri wa komini Mukingo, Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi wari burugumesitiri wa Komine Nkuli, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. 

Icyo gihe kandi ubwo inama yabaga Interahamwe zari hanze zitegereje ko zihabwa amabwiriza yo gutsemba Abatutsi.

Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda hakanashyirwaho za bariyeri ahantu hatandukanye. Colonel Bizimungu yahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Nyuma  y’inama yatanze imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, n’abakuru b’Interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire kugera ubwo itangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 7 Mata 1994 aho Abatutsi mu gihugu hose batangiye guhihwa bukware n’ingabo za leta zifatanyije n’Interahamwe bagamije kubatsemba ntanumwe usigaye.

Iraswa r’indege ya Habyarimana,yabaye urwitwazo rwo gutangira gutsemba abatutsi

Photos:

[fluentform id="3"]