sangiza abandi

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bari muri Zambia – AMASHUSHO

sangiza abandi

Umuhanzi The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Zambia aho aba bombi biteganyijwe ko bazitabira igitaramo gikomeye umuhanzi Davido, azakorera i Lusaka ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026.

The Ben abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2026 yasangije abamukurikira amashusho ye na Pamella bari gufata amafunguro muri  Hotel  yerekana ko bageze amahoro muri Zambia.

Ni inshuro ya mbere mu byumweru bibiri bishize , The Ben yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’uko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Igitaramo Davido azakorera muri Zambia ejo , kiri mu mujyo w’ibindi byinshi  by’uruhererekane ‘5IVE ALIVE TOUR’, yakoreye mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo n’u Rwanda, tariki ya 05 Ukuboza 2025  amenyekanisha Album ye ya gatanu yise ‘5’.

Amashusho ya The Ben na Pamella muri Zambia

Photos:

[fluentform id="3"]