Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yashyikirije Perezida wa Mali, Assimi Goïta, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru wa Bamako, ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Amb. Bizimana yaboneye no kwitabira ibiganiro byahuje abahagarariye ibihugu byabo muri Mali bahabwa amakuru yerekeye umutekano nyuma y’ibitero byabaye ku wa 25 Mata 2026.
Ambasaderi Festus Bizimana asanzwe afite icyicaro i Dakar muri Sénégal, ahagarariye u Rwanda mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Mali, Cabo Verde, Gambia na Guinea-Bissau.
U Rwanda na Mali bifitanye umubano ushingiye ku bucuti, ubufatanye mu nzego zitandukanye, no guhuriza ku ntego yo guteza imbere umugabane wa Afurika.
Mu mpera za Gicurasi 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano 19 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi n’ibidukikije, uburezi mu mashuri makuru, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere n’andi.
Muri uwo mwaka kandi intumwa zitandukanye zirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga basuye u Rwanda hagamijwe gushimangira ubu bufatanye.











