sangiza abandi

Tariki 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

sangiza abandi

Tariki 08 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 32 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 128 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Nyuma y’ukwezi kose Jenoside yakorewe Abatutsi iri gukorwa, ubwicanyi bwakomeje hirya no hino mu gihugu. Ku rundi ruhande ingabo z’Inkotanyi ziharanira kugarura amahoro.

Ku munsi nk’uyu ni bwo FPR yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko intego yayo ari uguhagarika Jenoside no kugarura umutuzo n’umutekano mu gihugu.

Icyo gihe kandi nyuma yo gusura ibihugu bikikije u Rwanda, John Shattuck, wari Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yasabye ko Loni yakora iperereza ryimbitse kugira ngo habashe kumenyekana abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Rwanda.

Muri Perefegitura ya Gikongoro, icyo gihe hishwe abanyeshuri 82 mu ishuri ryisumbuye Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho no kuri Superefegitura ya Munini.

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 8 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Ubwo bugome bwarenze uruvugiro aho n’abana b’impfubyi bicwa n’abarezi babo mu kigo cya SOS ku Gikongoro birengagije amahame shingiro ngenderwaho n’abashinze SOS.

Uwo munsi hishwe abana b’imfubyi b’Abatutsi mu kigo cya SOS ku Gikongoro. Venuste Nyombayire wari warihaye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo niwe wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’izo mpfubyi.

Ikigo cy’impfubyi cya SOS Gikongoro cyakorwagamo cyane n’abahutu kuko n’Abatutsi barimo bari bafite imyanya yo hasi. Kuri iyo tariki mu ijoro, abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze ninjoro bunakeye bakurikizaho abandi.

Tariki 8 Gicurasi 1994 Umuryango FPR-Inkotanyi yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Photos:

[fluentform id="3"]